Robert Nyamvumba uherutse gutakambira Perezida Paul Kagame n’abacamanza mu rukiko rw’ubujurire ngo bamugabanyirize igifungo n’ihazabu yaciwe, yagabanyirijwe igihano.
Muri Nzeri 2020, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka itandatu, rumuca n’ihazabu ya miliyari 21.6 z’amafaranga y’u Rwanda, rumaze kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke y’abarirwa muri miliyari 7 yakoze ubwo yari ayoboye ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.
Mu bujurire bwabayeho mu ntangiriro za Mutarama 2022, Nyamvumba utaremeraga icyaha, yageze ubwo acyemera, amenyesha abacamanza ko yatakambiye Perezida Kagame kugira ngo amubabarire.
Muri iryo buranisha, Nyamvumba yavuze ko ihazabu yaciwe ari nyinshi cyane, adashobora kuyibona, kabone n’ubwo hashira imyaka 200 akiriho.
Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2022, urukiko rw’ubujurire rwahaye agaciro ukwemera icyaha kwe no kugisabira imbabazi, bumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’igice, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.
Photos Jean Paul Nkundineza


