Umugande wakoze umuti wa ‘Diabete’ ashobora kwimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuvuzi gatondo w’indwara za kanseri na diyabete wo muri Uganda, David Ssenfuka uherutse kwemererwa inkunga na Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko ashobora kwimukira mu gihugu kimwe muri bitatu birimo u Rwanda, kubera ishyari arimo kugirirwa.

Nk’uko Nile Post yabitangaje, mu mwaka w’2018, Ssenfuka yakoze umuti wa diyabete, awita SD2018. Guverinoma yamuhaye uburenganzira bwo gukomeza kuwukorera igerageza ku nyamaswa, nyuma yo gusanga nta ngaruka z’ubuzima ushobora kugira.

Yabonye ko uyu muti umaze igihe kirekire utaremezwa kugira ngo utangire gukoresha, atangira gutakambira ababishinzwe abasaba kubyihutisha, kuko ngo babaye bawemeje, ryaba ari ishema ku gihugu.

Nyuma yo gutakamba kwe, uyu muvuzi kuri uyu wa 7 Gashyantare 2022 yemereye itangazamakuru ko Perezida Museveni yavuganye na we muri Mutarama, amwemerera ubufasha.

Gusa muri iki kiganiro, yavuze ko kuva yavugana na Perezida Museveni, abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi bwa kanseri yise ‘ba Mafia’ bamugiriye ishyari, ku buryo byatumye agira impungenge.

Ssenfuka abona ko uyu muti ushobora gutuma abakozi bo muri iki kigo batakaza agaciro, ngo ikaba ari yo mpamvu bamwe muri bo batangiye kumurwanya, bakora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kutizera imiti gakondo, kuko ngo “ari iya kera kandi atari igisubizo ku buvuzi bugezweho”.

Bitewe n’aba bantu, uyu muvuzi yagaragaje ko atewe impungenge n’uko uyu muti ushobora kutemerwa. Kubera iyi mpamvu, yavuze ahagaritse ubuvuzi bwa kanseri yakoraga mu rwego rw’ubushakashatsi kandi ko ateganya kwimukira mu kindi gihugu kizemera kumufasha. Yagize ati: “Uru rucantege rwatumye dushaka ubuhungiro ku zindi nzego ziduhamagarira kujya mu bihugu byazo.”

Kimwe mu bihugu ashobora guhungiramo yavuze ko kiri hagati y’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Saudi Arabia.

Icyakoze Ssenfuka yavuze ko ashobora kwisubira, ntiyimuke, mu gihe Guverinoma ya Uganda yashyiraho uburyo bumufasha mu igerageza ry’uyu muti, bukihutisha urugendo rwo kwemezwa kwawo mu buryo budasubirwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *