Centrafrica: Minisitiri w’Intebe utamaze umwaka ku kazi yirukanwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrica yirukanwe ku mirimo ye nk’uko byemejwe na Perezidansi kuri uyu wa Mbere mu gihe muri iki gihugu havugwa umwuka mubi hagati y’uruhande rushyigikiye u Burusiya n’uruhande rushyigikiye u Bufaransa muri guverinoma ikennye n’igihugu kidatekanye.

Henri-Marie Dondra yari yagizwe minisitiri w’intebe muri Kamena umwaka ushize wa 2021, nyuma gato y’aho u Bufaransa buhagaritse inkunga bwateraga ingengo y’imari bushinja Mali ubufatanye mu gutanga amakuru y’ibinyoma ku Bufaransa.

Umuvugizi wa Perezidansi, Albert Yaloke Mokpeme, yabwiye AFP ko Dondra yirukanwe agasimbuzwa minisitiri w’ubukungu we, Felix Moloua, bishimangira amakuru yari yagaragaye muri weekend ku rubuga rwa Africa Intelligence.

Perezida Faustin-Archange Touadera icyo gihe yari mu nama na Afurika Yunze Ubumwe, i Addis Abeba muri Ethiopia.

Ijambo u Burusiya bufite muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) ryagiye ryiyongera muri iyi myaka ine ishize maze mu mpera za 2020 abacanshuro b’Abarusiya bafasha igisirikare cya Centrafrica guca intege inyeshyamba zirwanya Perezida Touadera.

Aha ntiwakwibagirwa n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda zirimo izishinzwe kurinda Perezida Touadera n’izatumye amatora aheruka abasha kuba mu gihe inyeshyamba zakubitaga urutoki ku rundi.

Ubwo Dondra yagirwaga minisitiri w’intebe, bivugwa ko yagaragaraga nk’uri ku ruhande rw’u Bufaransa cyane kurusha uwo yasimbuye, Firmin Ngrebada, wagaragaraga nkawe nk’ushyigikiye Abarusiya.

Touadera yari yashyizeho Dondra kubera ko gusa yari yegereye cyane abaterankunga mpuzamahanga kandi yari afitanye umubano mwiza n’u Bufaransa,” Uyu ni Roland Marchal, umushakashatsi muri Kaminuza ya Science Politique i Paris.

“Dondra ariko yari afite ubuasha bucye kuri ba minisitiri, uw’ingabo n’uw’ububanyi n’amahanga ndetse no ku muyobozi w’inteko ishinga amategeko ushyigikiye u Burusiya, Simplice Sarandji,” uyu ni Marchal akomeza avugana na AFP.

Intambara hagati y’abenegihugu yadutse muri CAR mu 2013, hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta yari igeze aharindimuka.

Imirwano yasaga nk’iyoroshye muri iyi myaka micye ishize, ariko igira itya ifata intera ubwo inyeshyamba zasubukuraga ibitero bigamije gukuraho Touadera.

Loni yashinje impande zombi zari zihanganye guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Aba bacanshuro b’Abarusiya barwanye ku ruhande rwa leta babarizwa mu kigo cy’umutekano cyigenga cy’Abarusiya kizwi nka Wagner Group bivugwa ko umuyobozi wacyo ari isnhuti ya Perezida Putin.

Mu cyumweru gishize, Ubumwe bw’u Burayi (E.U) bwavuze ko buzasubukura ibikorwa byahagaritswe byo gutoza ingabo za CAR, abasirikare b’igihugu nibaramuka bahagaritse gukorana na Wagner.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *