Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, wafashe icyemezo cyo gukuraho ibihano wari warafatiye Guverinoma y’u Burundi kuva mu myaka itandatu ishize, wemera gusubukura inkunga wabugeneraga.
Uyu muryango wafashe iki cyemezo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, bitewe n’uko ubona ko hari intambwe Leta y’u Burundi ishimishije yateye kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yatorwa, by’umwihariko igana ku mahoro.
Itangazo ryasohowe n’akanama k’uyu muryango kafashe iki cyemezo, rigira riti: “Icyemezo cy’uyu munsi cyo gukuraho ibihano ni umusaruro wa politiki igana ku mahoro yatangijwe n’amatora yabaye muri Gicurasi 2020, yafunguye idirishya ry’icyizere ku Barundi.”
Gusa EU ivuga ko hari ibyo Leta igikeneye gukosora mu burenganzira bw’ikiremwamuntu, imiyoborere myiza, ubwiyunge no kubahiriza amategeko.
Perezida Ndayishimiye amaze kubona iki cyemezo, yagaragarije ibyishimo ku rubuga rwa Twitter, ashimira abagize aka kanama bagifashe. Yagize ati: “Ndashima icyemezo cy’inararibonye cya EU n’ibihugu biyigize kuba bakuyeho by’ako kanya ibihano by’ubukungu bari barafatiye igihugu cyanjye. U Burundi bwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose. Twese hamwe, byose birashoboka.”
EU ikuyeho ibi bihano nyuma y’Umuryango w’Abibumbye, UN, wabikuyeho mu Gushyingo 2021.
Byose bifitanye isano n’umwuka mubi wa politiki waranze u Burundi mu 2015 wari ushingiye ku kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza wayobora iki gihugu. Kuva ubwo mu gihugu humvikanye imvururu, itoteza n’ibindi bikorwa byibasira ikiremwamuntu.


