Abaturage bo mu Karere ka Rubavu baturanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo baratabaza kubera icyobo cyacitse ahari umuhanda wari ingenzi ku bucuruzi bavuga ko kibabangamiye kuko ari ho hanyuraga imodoka zitwaye ibicuruzwa, hakaba n’abavuga ko bahombye kubera ko amazu yabo yakodeshwaga n’abahakoreraga ubucuruzi kuri ubu bakaba barimutse kubera icyo cyobo.
Abaturage bashinja ubuyobozi bw’akarere kuba bwirengagiza iki kibazo kuko butabuze ubushobozi bwo kuhashyira undi muhanda. Bavuga ko n’ahandi hataratwarwa n’isuri hari amazu naho hashobora kuzatwarwa n’amazi.
Abakoraga ubucuruzi bavuga ko iki cyobo cyabatandukanyije n’abakiriya babo kikaba cyarabateje igihombo gikomeye. Bavuga ko abakodeshaga aho hantu babona hari umuhanda muzima bagiye gushaka ahari nyabagendwa.

Umwe mu baturage wavuganye n’umunyamakuru yagize ati “ Ikibazo cy’iki cyobo kiri ku bayobozi ntabwo ari ubushobozi. Icyobo kiba cyarakozwe kera. Kuko imbaraga zashyizwrmo zo kugicukura, kugitaba ntabwo byabananira. Ubwo rero ikibazo twe tubona kiri ku bayobozi n’inzego zo hejuru zo muri aka karere ka Rubavu badatanga amakuru….”

Ngo usibye impanuka zikomeje kubera kuri iki cyobo za hato na hato, cyabaye ishyamba n’ingarani kuko ari ho abacururiza imbuto muri ako gace ari ho bamena imyanda, mu gihe benshi babona ko bitari bikwiriye kuko aha hantu habarwa nko mu marembo y’igihugu hagendwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga kuri iki kibazo, yavuze ko bamaze kubona uzubaka uyu muyoboro wateje ibibazo mu baturage ku buryo mu kwezi kwa kane iki kibazo kizaba gitangiye gukemuka.
Ati “ Ikindi na none ni umuhanda ugomba kudufasha ngo dukemure iki kibazo cy’amazi yangirizaga ibikorwaremezo mu baturanyi bacu, n’aho twamaze kubona uzayubaka, NPD, ndetse n’uzayikurikirana kugeza ugihe urangiriye kuko n’amazi tuzayohereza muri iki kiyaga cya Kivu….”

Iki cyobo si ubwa mbere kivuzwe mu itangazamakuru kuko cyasizwe na rwiyemezamirimo wacyubakaga amezi akaba amaze kurenga ane nta mirimo irongera kugikorerwaho mu gihe abaturage basaba leta kwihutisha imirimo kuko cyabateje igihombo gikomeye.


