Pasiteri yavuze impamvu itangaje yahisemo kwambara inkweto z’abagore za ‘high heels’

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo mu gihugu cya Togo utatangajwe amazina, yahisemo kwiyambarira inkweto z’abagore zizwi nka high heels kuko ngo iz’abagabo zituma amerewe nabi mu mubiri, zikamutera n’ubundi burwayi atatangaje, ariko akaba ari no kubahiriza icyo Imana yamubwiye.

Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, abatari bake bibazaga impamvu uyu muvuga butumwa yahisemo kwambara inkweto ubusanzwe zambara abagore.

Ikinyamakuru Iharare kivuga ko ahubwo uretse kuba uyu mupasiteri atera indwara n’inkweto z’abagabo, ngo n’Imana yamubwiye ko agomba kureka inkweto z’abagabo, akiyambarira iz’abagore.

Pasiteri ati ” Nambaraga inkweto z’abagabo ariko zikantera uburwayi. Zanteye indwara nyinshi nko kuribwa mu mubiri n’ibundi butandukanye ku buryo n’abaganga bananiwe kubunkiza.”

” Ubwo nari ndi gusenga, Imana ubwayo yarambwiye ngo njye nambara izi nkweto mubona (yerekana high heels z’abagaore). Kuva natangira kuzambara amasaha 24/7, ububabare bwaragiye.

Uyu mupasiteri ariko yamaganye amakuru avuga ko ajya yambara n’imyenda y’abagore. Ati ” Ntabwo njya nambara imyenda y’abagore nk’uko bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Umuhamagaro mfite ni ukwambara inkweto z’abagore.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *