Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yatangaje ko abantu batatu bafashwe mbere n’abayobozi ba Amerika bazira gucuruza ibiyobyabwenge bari inyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi mu cyumweru gishize.
Uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi, Bubo Na Tchuto n’abakozi be Tchamy Yala na Papis Djeme batawe muri yombi mu 2013 mu mukwabu wo guhiga ibiyobyabwenge wabereye muri Amerika ku bwato bunini bwakekwagaho kwinjiza cocaine muri Amerika.
Embalo yabwiye abanyamakuru ko yabonye Yala na Djeme ubwe mu gihe cyo gushaka guhirika ubutegetsi kandi ko nubwo Na Tchuto atari ahari ariko yari inyuma y’umugambi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Yavuze kandi ko mu babigizemo uruhare harimo abantu bamwe bishe uwahoze ari perezida João Bernardo Vieira mu 2009, kandi ko n’inyeshyamba zo mu karere ka Casamance ka Senegal nazo zabigizemo uruhare.
Ku ya 1 Gashyantare, Embalo yari ayoboye inama y’abaminisitiri ubwo abantu bitwaje imbunda binjiraga aho yaberaga avuga ko wari umugambi wo gushaka kumwica. Abantu 11 bahasize ubuzima, biganjemo abo mu mu bashinzwe umutekano ba guverinoma.
Guinea-Bissau imaze kuberamo ihirika ry’ubutegetsi cyangwa kurigerageza kugera mu 10 kuva igihugucyahabwa ubwigenge na Portugal mu 1974. Ni ahantu hakunze gucishwaibiyobyabwenge bya cocaine bijya mu Burayi biva muri Amerika y’Amajyepfo.


