Rwamagana: Ibikorwaremezo bigiye kubakwa byitezweho guhindura isura y’umujyi

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu mujyi wa Rwamagana bavuga ko ibikorwaremezo biteganyijwe kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari w’2021-2022 babyitezeho guhindura isura yawo, nk’umwe mu ivugwa ko itagaragaje itaragaragaje umuvuduko mu ivugurura.

Uturere twa Rwamagana, Bugesera na Muhanga twemejwe ko ari imijyi igaragiye umujyi wa Kigali igomba gutezwa imbere ndetse imirenge ya Kigabiro, Fumbwe, Muhazi na Muyumbu ni uduce dutuwemo n’abaturage benshi bakorera imirimo yabo mu mujyi wa Kigali, nyamara bagataha mu Karere ka Rwamagana .

Abaturage bavuga ko kuba akarere ka Rwamagana gafite imiterere myiza kandi gafite ubutaka bwiza bikwiye kuba intandaro yo kongera ibikorwaremezo bireshya abashoramari, dore ko mu murenge wa Mwulire hamaze gushyirwa icyanya cy’inganda bivugwa ko ahari hateganyijwe kubakwa inganda habaye hato bikavugwa ko ubuso buzajyaho inganda bugiye kongerwa.

Mu mihigo 92 yasinywe mu mwaka w’ingengo y’imari w’2021-2022 imihigo 92, bigaragara ko mu mujyi wa Rwamagana hazubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bw’ibilometero 5 ndetse hazubakwa umuhanda uzava ahitwa kwa Karangara ugere ahitwa Kavumu hafi y’ikiyaga cya Muhazi.

Hazatangira umushinga wo kubaka isoko rigezweho ndetse n’uwo kuvugurura no kwagura agakiriro ka Rwamagana. Iyo mishinga abaturage basanga niyihutishwa izahindura isura y’akarere y’umujyi wa Rwamagana ndetse ihindure ubuzima bw’abaturage.

Nizeyimana Emmanuel ni umuturagewishimira ibikorwa remezo bigiye kubakwa akanasaba ko hakorwa umuhanda uhuza akarere ka Rwamagana na Ngoma. Agira ati: “Kuba mu mihigo y’akarere bagiye kubaka isoko ryiza rigezweho ni byiza cyane, bizatuma abaturage tubyungukiramo kuko irihari rirashaje kandi ni rito ku buryo ushaka gucuruza byakugora kubona ikibanza mu isoko. Niba bagiye gukora imihanda umujyi ugiye gusa neza kuko ahanyuze kaburimbo abantu bahubaka amazu meza. Ariko dusaba ko bazanatekereza gukora umuhanda ujya Zaza unyuze Cyaruhogo kuko udufitiye akamaro.”

Mukandayisenga Jaqueline ni umwe mu baturage uvuga ko agakiriro ka Rwamagana umushinga wo kukavugurura izahindura ubuzima bw’abaturage. Agira ati: “Aka gakiriro nibamara kukavugurura, Rwamagana izaba ibaye nziza kandi kazafasha abaturage kubona akazi kuko abashoramari benshi bazaza kuhakorera baduhe akazi, natwe imibereho yacu ihinduke. Bibaye byiza bazafasha urubyiruko rukabasha narwo kugira ibikorwa biruteza imbere.”

Umuyobozi w’akarere Ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi yemeza ko batangiye urugendo rwo guhindura ishusho y’umujyi wa Rwamagana ndetse ko imishinga iri mu ngengo y’imari y’umwaka izagira uruhare mu iterambere ry’umujyi.

Yagize ati: “Guhindura ishusho y’umujyi wari ushaje ntabwo ari nko guca imisigati ahubwo ni urugendo rurerure Kandi twarabitangiye aho twasabye abafite amazu y’ubucuruzi kukavugurura bagashyiraho amakaro mu rwego rwo kurimbisha umujyi ugasa neza.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko mihigo 92 bafite irimo imishinga izatuma umujyi utera imbere.

At: “iImihigo dufite tugomba gushyira mu bikorwa harimo kubaka isoko rya Rwamagana rizubakwa ku buryo bugezweho. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu tuzatangira uwo mishinga nyuma abikorera na bo bibumbiye muri Rwamagana Trading LTD nabo bazawinjiremo kuko tunafatanya nabo. Uyu mwaka tuzakora indi mihanda ya kaburimbo ibilometero 5 hano mu mujyi ndetse no kuvugurura agakiriro ka Rwamagana, ibyo nabyo bizagira uruhare mu guteza imbere umujyi wacu.”

Mu mihigo 92 y’akarere ka Rwamagana, kugeza kuwa 3 Ugushyingo 2022 kari kamaze kugera ku gipimo cya 76.4 % kayishyira mu bikorwa ariko ubuyobozi bwako buvuga ko hari gahunda yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Ibikorwaremezo bigiye kubakwa byitezweho guhindura isura y’umujyi
    Uruganda rukora fera betton( SteelRWA) rutumereye nabi imyotsi ni myinshi cyane kandi ubuyobozi burabizi ariko nta gisubizo nka baturange tuhaturiye

  2. Rwamagana: Ibikorwaremezo bigiye kubakwa byitezweho guhindura isura y’umujyi
    Uruganda rukora fera betton( SteelRWA) rutumereye nabi imyotsi ni myinshi cyane kandi ubuyobozi burabizi ariko nta gisubizo nka baturange tuhaturiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *