Inkunga ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin baherutse kugenera abangiririjwe n’imvura nyinshi mu Murenge wa Save w’Akarere ka Gisagara, yateje umwiryane.
Iyi nkunga irimo amafaranga miliyoni 12 yatanzwe na Perezida Kagame, Dr Iyamuremye ni we wayigejeje i Save, ubwo yari yasuye aba baturage ‘bo ku ivuko’ tariki ya 26 Mutarama 2022, nyuma y’iki kiza cyateye tariki ya 20.
Dr Iyamuremye yashyikirije abayobozi babiri barimo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerôme, aya mafaranga yari mu mabahasha (envelopes) abiri afunze, abamenyesha ko agenewe abagizweho ingaruka n’iyi mvura.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Dr Iyamuremye yagize ati: “Murabizi, mvuka muri uyu murenge, mu kagari ka Shyanda. Nabonye ibyago mwagize nk’abavandimwe niyeneza kuza kubasura. Mbwiye Perezida wa Repubulika ko nzasura abantu b’iwacu, ati ’nanjye nari mfite iyo gahunda. Uzabansuhurize.’ Ampa n’inkunga nzabashyikiriza.”
Abaturage bumvise ijambo ry’uyu muyobozi barishimye, umwe muri bo witwa Ingabire Mediatrice atangariza Bwiza.com ati: “Twishimiye cyane inkunga Perezida wa Repubulika yatugeneye ikazanwa n’umuyobozi dusanzwe tuzi. Twagize imvura mbi tugirango ni imperuka. Twabonaga ari urupfu rwatugezeho .(..). Kugira umuyobozi uvuka iwanyu ni amahirwe rwose.”
Soma iyi nkuru yabanje https://bwiza.com/?Gisagara-Dr-Iyamuremye-yashyikirije-abagizweho-ingaruka-n-ibiza-inkunga-ya
Inkunga yajemo umwiryane
TV1 yatangaje ko uburyo iyi nkunga igiye gutangwamo bwabaye ikibazo ku baturage bo mu Murenge wa Save, kuko ngo ubuyobozi burashaka gushingira ku byiciro by’ubudehe, aho gufasha abagizweho ingaruka n’iyi mvura bose.
Aba baturage bavuga ko abayobozi bashaka guha aya mafaranga abangiririjwe n’iyi mvura bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe; bafatwa nk’abatishoboye.
Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, bwanyujije ubutumwa kuri Twitter busobanura ko abagizweho ingaruka n’iyi mvura bose babaruye, kuba harebwa ku byiciro ngo bigamije gufasha abazatanga iyi nkunga kumenya abababaye kurusha abandi bagomba guheraho.
Bwagize buti: “Ibyiciro by’ubudehe ntibiriho kugira ngo hagire ubirenganiramo, bifasha kumenya uwaherwaho mu gufasha ngo hadafashwa uwakwifasha kdi hari ubabaye kurushaho. Abagizweho ingaruka n’ibiza bose barabaruwe hatitawe ku cyiciro ariko mu gutanga ubufasha tubanza ababaye kurusha abandi.”
Meya Rutaburingoga yemeje ko iyi yateye urupfu rw’umubyeyi umwe wari utwite, ikomeretsa umugabo we bikomeye, isenya burundu inzu 18, yangiza inzu 69, yangiza n’imyaka y’imiryango 2800.



2 Responses
Gisagara: Inkunga Perezida Kagame yageneye abasenyewe n’imvura yateje umwiryane
Abayobozi bagerageze kwihesha agaciro. Bajye bibuka ko iyo umuntu ababaye bitajya muri ibyo byiciro. Ntawe uterwa n’ibiza yiteguye nabyo ntibirobanura. Niba inkunga yabonetse bayigenera abagizweho n’ingaruka nta vangura.
Gisagara: Inkunga Perezida Kagame yageneye abasenyewe n’imvura yateje umwiryane
Abayobozi bagerageze kwihesha agaciro. Bajye bibuka ko iyo umuntu ababaye bitajya muri ibyo byiciro. Ntawe uterwa n’ibiza yiteguye nabyo ntibirobanura. Niba inkunga yabonetse bayigenera abagizweho n’ingaruka nta vangura.