Igihugu cy’u Buhinde cyateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo kuba u Buhinde bwakohereza abaganga amuri Kenya bo kujya kwita kubarwayi mu gihe imyigaragambyo y’abaganga ikomeje gufata indi ntera muri kiriya gihugu.
Ibi Perezida Kenyatta yabisabye u Buhinde mu ruzinduko rw’iminsi 2 aherutse gukorera muri kiriya gihugu, ariko u Buhinde buvuga ko nta bushobozi bufite bwo kohereza abaganga babwo muri kiriya gihugu, ahubwo ko hakwihutishwa imishinga yo kubakayo inganda zitunganya imiti.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kenyatta agejeje iki cyifuzo cye ku gihugu cyy’u Buhinde mu gihe ku munsi w’ejo abaganga bo muri Kenya bari babyukiye mu myigaragambyo yamagana icyifuzo cy’urukiko kibasaba gusubira ku kazi ikibazo bafitanye na leta kidakemutse.
Kugeza ubu, abaganga basaga 5000 babyukira mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu cya Kenya, mu gihe abarwayi nabo bari gupfa umusubizo mu gihe babuze ababitaho kwa muganga. Bamwe muri aba baganga bigaragambya harimo abamaze gusezererwa na leta ya Kenya bityo ikaba iri gushakira ababasimbura mu bihugu by’amahanga nka Cuba n’u Buhinde nubwo bitabahiriye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu abasaga 20 bamaze kugwa kwa muganga kubera kubura ababitaho, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza 2016 ubwo iyi myigaragambyo yatangiraga, abarwayi bo mu mutwe basaga 100 batorotse ibitaro ndetse bamwe bakanaburirwa irengero kubera kubura ubitaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana @Bwiza.com


