Ibitwaro n’abasirikare Amerika yashyize muri Pologne, bihangayikishije Uburusiya

Sangiza iyi nkuru

Uburusiya buvuga ko abasirikare n’ibitwaro by’intambara biremereye Amerika yohereje muri Pologne bibangamiye umutekano wabwo.
Umuvugizi wa leta y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko ibyo biri gukorwa na Amerika bibangamiye inyungu z’Uburusiya by’umwihariko ko birimo igihugu kitari no ku mugabane w’Uburaya.
Yatangaje ibi mu gihe hari abasirikare ba Amerika batangiye gusesekara ku butaka bwa Pologne bafite ibimodoka bitamenwa n’amasasu hamwe n’ibibunda bya rutura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare bakaba ari abazoherezwa ku birindiro ry’ishyirahamwe rya OTAN, Amerika ikaba yohereje aba basirikare mu rwego rwo kwizeza inshuti zayo muri OTAN ngo ntizitinye agasuzuguro bigaragarizwa n’Uburusiya.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo iki nicyo gikorwa Amerika ikoze kiremereye cya gisirikare kuva harangira intambara y’ubutita “Cold War”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *