RIB yaburiye abashobora kwitiranya St. Valentin n’umunsi wo gusambana

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutitiranya umunsi wa St. Valentin n’uwahariwe gusambana kuko bishobora gutuma bagwa mu cyaha cyo gusambanya abana.

Dr. Murangira mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, yavuze ko hari abitiranya uyu munsi wahariwe abakundana, bakaba bawitiranya n’ibindi.

Yagize ati ” Uyu munsi hariho abawitiranya. Bakawitiranya n’umunsi w’urukundo wa St. Valentin n’ibindi. Ubu ngubu turaburira abantu bashobora kuba bahawe promesse (isezerano), batanze promesse cyangwa basabye promesse izo arizo zose zo kwitiranya urukundo. Aha rero hari abashobora gufatirana abana bakaba babakoresha ibyaha by’ubusambanyi bashingiye kwitiranya urukundo no gusambanyi.”

Uyu muyobozi hari abo yaburiye. Ati ” Turababurira ko atari byo. Hari abashobora kugwa mu cyaha uyu munsi. Turababuriye babyirinde, ejo cyangwa ejobundi umwe atazaba ari mu bibazo byo gufungwa, undi ari mu byo kuba yatewe inda.”

RIB yatanze umuburo mu gihe hamaze iminsi mike hacicikana udufoto twa operasiyo yiswe shaving (kogosha), aho bamwe ngo bari mu myiteguro yo kogosha imisatsi yo ku myanya y’ibanga, ngo kuwa 14 Gashyantare bazabe babukereye, basa neza!

Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, mu Rwanda no ku Isi hirya no hino hizihizwa umunsi mukuru wa St. Valentin.

Kwizihiza St. Valentin byakomotse hehe?

Uyu munsi wakomotse ku mupadiri w’Umuromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu Kristo. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu kimwe, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius, igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Padiri Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na mugenzi we Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara cyane, ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza, bakabinyuza mu idirishya.

Hari n’abavuga ko ubwo Padiri Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.

Kuva icyo gihe, abantu bafashe itariki ya 14 Gashyantare bayigira umunsi ngarukamwaka w’abakundana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RIB yaburiye abashobora kwitiranya St. Valentin n’umunsi wo gusambana
    RIB izarindire abazaza kuyiregera bafashwe ku ngufu cyangwa abatarageza ku myaka y’ubukure. Ibindi ni ukwivanga mu buzima bwite bw’abantu

  2. RIB yaburiye abashobora kwitiranya St. Valentin n’umunsi wo gusambana
    RIB izarindire abazaza kuyiregera bafashwe ku ngufu cyangwa abatarageza ku myaka y’ubukure. Ibindi ni ukwivanga mu buzima bwite bw’abantu

  3. RIB yaburiye abashobora kwitiranya St. Valentin n’umunsi wo gusambana
    RIB izarindire abazaza kuyiregera bafashwe ku ngufu cyangwa abatarageza ku myaka y’ubukure. Ibindi ni ukwivanga mu buzima bwite bw’abantu

  4. RIB yaburiye abashobora kwitiranya St. Valentin n’umunsi wo gusambana
    RIB izarindire abazaza kuyiregera bafashwe ku ngufu cyangwa abatarageza ku myaka y’ubukure. Ibindi ni ukwivanga mu buzima bwite bw’abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *