Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko igihugu cye giteganya gushinga uruganda ruzajya rukora inkingo za Covid-19 n’iz’izindi ndwara.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabihishuriye Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Charles Michel, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 mu ruzinduko ari kugirira mu Bubiligi.
Perezida Samia kandi yanasabye EU gushyigikira uyu mushinga wa Tanzania. Ati: “Tanzania irashaka gutanga igitekerezo, kandi nizeye ubufasha bw’iki gitekerezo kizabyara umushinga utanga umusaruro mwiza. Uyu mugambi ndawizera kandi mu gihe uzaba ushyizwe mu bikorwa, uzafungura amarembo mashya y’ubufatanye bwacu.”
Yavuze ko Tanzania mu gihe izaba yamaze gushinga uru ruganda, iteganya isoko mu bihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uw’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC.
Mu gihe Tanzania yakomeza gutumizaho inkingo mu mahanga, ibona ko byazagera mu mwaka w’2030 imaze kwishyura amashilingi miliyari 216.


