U Bufaransa n’abafatanyabikorwa babwo mu ngabo z’u Burayi batangaje ko bazatangira gukura ingabo zabo muri Mali nyuma y’imyaka igera ku 10 barwanya intagondwa.
Itangazo ryashyizweho umukono n’u Bufaransa n’inshuti zabwo z’Abanyafurika n’Abanyaburayi kandi ryasohowe kuri uyu wa Kane rivuga ko “inzitizi nyinshi” zatejwe na guverinoma y’ingabo zahiritse ubutegetsi zivuze ko gukorera muri Mali bitagishoboka.
Iki cyemezo kireba ingabo zo muri Operation Barkhane z’u Bufaransa muri Sahel hamwe n’ingabo z’u Burayi zo muri Task Force ya Takuba, Paris yagerageje kurema hamwe n’abafatanyabikorwa bayo.
Nk’uko tubikesha Aljazeera iri tangazo rigira riti: “Ibijyanye na politiki, imikorere ndetse n’amategeko ntibikiboneka kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo bya gisirikare muri iki gihe mu kurwanya iterabwoba muri Mali.”
Abafatanyabikorwa rero, “bahisemo gutangira kuvana mu buryo buhuriweho abasirikare n’ibikoresho byakoreshwaga muri ibyo bikorwa byose.
Ku ruhande rwe, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, “yanze rwose” igitekerezo cy’uko u Bufaransa bwatengushye igihugu bwahoze bukolonije, yongeraho ati: “Ntidushobora gukomeza kwishora mu bikorwa bya gisirikare hamwe n’abayobozi batemewe n’amategeko tudasangiye ingamba ingamba n’intego zabo.”
Kohereza ingabo muri Mali byuzuyemo ibibazo byinshi ku Bufaransa. Mu basirikare 53 bishwe bakorera mu butumwa bwa Barkhane muri Afurika y’Iburengerazuba, 48 muri bo bapfiriye muri Mali.
U Bufaransa bwabanje kohereza ingabo kurwanya inyeshyamba muri Mali mu 2013 ariko ubugizi bwa nabi ntibwigeze buhosha burundu, none havutse ubwoba bw’uko ubugizi bwa nabi bwasatira ku Kigobe cya Guinea gikikijwe n’ibihugu birimo Gabon, Liberia, Cote d’ivoire na Ghana.
Umwuka mubi hagati y’u Bufaransa (U Burayi) na Mali wafashe intera mu mwka ushize watangiye kuzamuka nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida IBK mu 2020 n’ihirikwa ry’uwamusimbuye, na nyuma y’aho u Bufaransa bukangishije abahiritse ubutegetsi guhagarika inkunga ya gisirikare nabo bagahitamo kurushaho kwiyegereza u Burusiya.


