Ni bike bizwi ku bisabwa n’umutwe wa CODECO mbere yo kurekura Thomas Lubanga hamwe n’abandi bagize urwego rwiswe ‘Task Force’, bari boherejwe mu Ntara ya Ituri na Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukangurira imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano.
Biravugwa ko umuvugizi w’uyu mutwe yakwirakwije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga kandi buniaactualite.com yemeje ko ari ubwe, bukubiyemo ibisabwa byinshi mbere yo kureka abo bantu 6 wafashe bugwate barimo Lubanga nawe wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba.
Bassa Zukpa Gerson, ijwi rye ryumvikanye ko ari irye ubwo butumwa bwanyujijwemo, avuga ko icyemezo cyo gufunga Thomas Lubanga na bagenzi be cyafashwe nyuma y’ibitero byo mu kirere byagabwe na FARDC ku birindiro byabo mu gihe bari bari mu biganiro.
Ati: “Uretse ibyo, twarinze abantu ba Task Force, iyo bitaba ibyo bashoboraga gupfira mu iterwa ry’ibisasu kandi itangazamakuru ku Isi yose rikadushinja ko twabishe”.
Kuri Bassa, Thomas Lubanga na bagenzi be 5 bose bafunzwe bari ahantu hizewe kandi bafite ubuzima bwiza.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo bakorerwa iyicarubozo, ntituzabagirira nabi, bafite umutekano.”
Icya mbere, turashaka kwizezwa ko Umukuru w’igihugu yiyemeje gukemura ikibazo cy’umutekano muri Ituri.
Ati: “Umukuru w’igihugu yohereje itsinda ry’imishyikirano, icya rimwe mu gihe imishyikirano ikomeje, yohereza irindi tsinda gutera ibisasu abashyikirana. Niba ari amahitamo ya gisirikare, twiteguye kurwana, niba ari imishyikirano, reka tubikore “.
Ibindi CODECO ni uguhagarika ubuyobozi bwa gisirikare bwashyizweho mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, igisubizo ku byo basabye, kimwe n’uruhare rwa Perezida Tshisekedi muri iyi dosiye.
Ati: “Tugiye kugumana aba Task Force hano kuko guverineri wa gisirikare ashaka kubica. Ubu ni inzira yo kubarinda kandi igihe cyose Umukuru w’igihugu atabigizemo uruhare, bazaguma hano. ”
Hanyuma, CODECO irasaba irekurwa ry’imfungwa zose z’Aba-Lendu bafungiwe muri Bunia n’ahandi, ikanaburira ingabo zose zagerageza kubohoza abagizwe imbohe ku gahato.
Amakuru y’aba bantu bafashwe aheruka avuga ko, umwe mu bafashwe yohereje ubutumwa ku bagize umuryango we yerekana ko bafungiye mu kigo cy’inyeshyamba za URDPC (Union des révolutionnaires pour la défense du peuple congolais) kimwe mu bice by’ingenzi bigize CODECO ahitwa muri Petsi muri Teritwari ya Djugu.
Abatazi Thomas Lubanga umwe mu bafashwe na CODECO, yavutse ku ya 29 Ukuboza 1960. Yahoze ari imfungwa y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rumukurikiranyeho ibyaha by’intambara byakorewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba ndetse ari we muntu wa mbere wahamijwe ibyaha na ICC.
Yashinze kandi ayobora umutwe wa UPC (Union of Congolese Patriots) kandi yagize uruhare rukomeye mu ntambara ya Ituri (1999–2007). Inyeshyamba ayoboye zashinjwaga ihohotera rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, harimo ubwicanyi bushingiye ku moko, ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, gutemagura no kwinjiza abana ku gahato.
Ku ya 17 Werurwe 2006, Lubanga yabaye umuntu wa mbere wafashwe hashingiwe ku cyemezo cyatanzwe na ICC. Urubanza rwe, ku cyaha cy’intambara cyo “kwinjiza mu gisirikare no gukoresha mu ntambara abana bari munsi y’imyaka cumi n’itanu,” rwatangiye ku ya 26 Mutarama 2009, ahamwa n’icyaha ku ya 14 Werurwe , 2012, ashobora gufungwa imyaka 30.
Ku ya 10 Nyakanga 2012, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwakatiye Lubanga igifungo cy’imyaka 14, rutegeka kandi ko igihe Lubanga yishyikirije ICC mu 2006 kugeza umunsi akatirwa gikwiye gukurwamo muri iyo myaka 14, akora indi myaka 6 yari isigaye muri gereza mbere yo gufungurwa ku itariki ya 15 Werurwe 2020.


