Amerika yavuze impamvu enye Uburusiya bushobora kwitwaza bugatera Ukraine mu minsi ya vuba

Sangiza iyi nkuru

Uburusiya buri guhimba impamvu yaba imbarutso yo gutera Ukraine mu minsi iri imbere, nk’uko leta ya Amerika ibivuga mu buryo bune bushobora kwifashishwa ngo ibi bigerweho.

Kuwa Kane Perezida Joe Biden yavuze ko ibitero bya gisirikare bishobora gutangira vuba, ariko ashimangira ko igisubizo cya dipolomasi kigishoboka.

Antony Blinken, ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika nyuma nawe yabwiye akanama gashinzwe umutekano ka ONU ko Uburusiya buri gutegura igikorwa nk’icyo.

Yavuze ko batazi neza igishobora kwifashishwa n’Uburusiya nk’imbarutso, ariko ko mu bishoboka harimo “guhimba igitero cy’iterabwoba mu Burusiya, guhimba ko babonye abantu benshi bahambwe mu kivunge, gutegura igitero cya drone ku basivile, cyangwa igitero kitari ukuri – cyangwa nyacyo – cy’intwaro z’ubumara.”

Blinken avuga ko ibyo birangiye leta y’Uburusiya yahita ikoranya inama y’igitaraganya yo kurengera ubwoko bw’Abarusiya muri Ukraine – maze misile na bombe z’Uburusiya zigatangira kuraswa muri Ukraine.

Amerika nta bimenyetso yatanze by’ibi abategetsi bayo bavuga, ndetse Blinken yavuze ko hari abantu bashobora kubishidikanya. Ati: “Ariko reka nsobanure neza. Uyu munsi ntabwo ndi hano gutangiza intambara ahubwo kuyirinda.”

Uburusiya buvuga ko ibi “nta shingiro bifite” bushinja Amerika guhembera amakimbirane nk’uko inkuru ya BBC ivuga.

Uburusiya bwakomeje guhakana imigambi yo gutera Ukraine. Moscow kandi ivuga ko iri kuvana ingabo hafi y’umupaka wayo n’uwo muturanyi w’iburengerazuba, ibi ariko byahakanywe n’ibihugu by’iburengerazuba.

Perezida Biden yabwiye abanyamakuru ati: “Dufite impamvu zo kwemera ko bari mu gikorwa cyo gushaka imbarutso y’ikinyoma kugira ngo binjire.”

Imbarutso y’ikinyoma ni igikorwa igihugu gikora cyerekana ko inyungu zacyo zasagariwe kugira ngo gisobanure impamvu yo kwihimura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *