Inzego z’ubuyobozi mu gihugu Burundi ejo ku wa Kane zashyikirije iz’u Rwanda inka eshatu zaherukaga kwibwa mu murenge wa Busanze w’akarere ka Nyaruguru, mbere yo gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare rishyira ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare ni bwo izi nka zibwe umuturage witwa Hategekimana Janvière wo mu mudugudu wa Nyarusange, mu kagari ka Nteko ho mu murenge wa Busanze.
Amakuru BWIZA yamenye nieuko izi nka nyuma zaje gufatirwa muri Komine ya Kabarore ho mu ntara ya Kayanza mu Burundi, mbere yo kuzishyikiriza abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi, cyitabirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze z’ibihugu byombi ndetse n’ab’izishinzwe umutekano.
U Burundi bwashyikirije u Rwanda ziriya nka, mu gihe ibihugu byombi bikomeje kurebera hamwe uko byazahura umubano wabyo umaze hafi imyaka irindwi warazambye.
Muri Kanama umwaka ushize bwo Leta y’u Burundi yashyikirije iy’u Rwanda abana barindwi bari barafatiwe ku butaka bwa kiriya gihugu bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, aheruka gutangaza ko hari icyizere cy’uko mu gihe cya vuba u Burundi n’u Rwanda bizazahura umubano wabyo, nyuma y’uko abayobozi ku mpande zombi bagiye bahura.


