Abatuye umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, bahangayikishijwe n’indwara ya Silicose (bita Silikoshi) igiye kubamaraho abantu. Abapfa ni abakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu birombe, bakanduriramo iyi ndwara ifata imyanya y’ubuhumekero.
Ibitangazwa na bamwe mu bagize imiryango y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Bugesera, bigaragaza ko nta muryango utararwaza iyi ndwara. Iyakaremye ni umwe mu bamaze gupfusha abavandimwe babiri, n’undi umwe ubu urwaye.
Avugana na PAXPRESS agira ati “ Uyu mwana wa mukuru wanjye tumaze gushyingura, yarwaye Silikoshi yanduriye mu birombe. Mu mwaka ushize nabwo twashyinguye murumuna wanjye, n’ubu dufite undi urwaye”. Uwo bamaze gushyingura ni umugabo w’imyaka 27, asize umugore n’abana batatu.
Mu kagari ka Nemba, mu murenge wa Rweru, ngo ntibashobora kumara amezi atatu badashyinguye umuntu uhitanywe n’iyi ndwara. Ibi ngo biterwa n’uko ari ko kazi kahaboneka cyane, nyamara abakoresha babo ntibabiteho. Iyakaremye avuga ko kuyirinda ari uguhora unywa amata, ukarya n’imbuto; kuko byagabanya ivumbi ryinjira mu bihaha bikabitobagura.
Abahatuye bamaze kuyimenya
Umwana w’umukobwa duhuriye mu gasanteri ka Muyoboro muri Rweru, hafi n’umupaka w’u Burundi. Asobanura ko Silikoshi ari indwara itangira umuntu akorora ntagire igikororwa, mbese ngo ahorana akayi.
Umwe mu bayirwaye, Mutabaruka, ayimaranye imyaka ine, yayanduriye mu birombe bya gasegereti biri hafi y’iwe, mu kagari ka Nemba. Aho yicaye ku gatebe, arasa n’uwihebye, ariko arihangana agasobanurira abanyamakuru iby’iyi ndwara. Agira ati “iyi mvunamuheto yanciye intege, ntacyo nkikorera. Ubu hari ubwo nkorora hakaza amabuye mu gikororwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu batuye aha, bavuga ko imaze kwivugana abarenga 40, hakaba hari n’abandi nk’abo bakiyirwaye. Abaturage barerekana ingo zigera kuri eshanu zirimo abarwayi aho hafi, n’abandi batuye kure. Niko kandi abo ihitanye basiga imfubyi n’abapfakazi, cyane ko uyu murimo w’ubucukuzi ukorwa n’abagifite imbaraga(batari bato kandi badashaje).
Ngo hashize imyaka isaga itandatu, abacukura amabuye y’agaciro muri aka gace bazanye uburyo bwo gutoboza ibyuma(foreuses) amabuye. Noneho akavumbi kayunguruye kava muri ayo mabuye kakaruhukira mu bihaha.
Iyi ndwara irakomeza gucura inkumbi, kuko idakangwa n’abayobozi. Umukuru w’umudugudu wa Muyoboro, Nshimiyimana Jean Baptiste, nawe ari mu barwaye iyi ndwara. We avuga ko bakimara kuyimenya, ibigo byacukuraga amabuye kuri ubu buryo byarahagaze. Ati “abakozi bakoraga nta kwikingira bafite, ivumbi n’utubuye duto tukabajya mu mihogo dukomeza mu bihaha. Nibwo ubuyobozi bwahisemo gufunga ibi birombe, ubu abakibikora nibo bishora ubwabo, bashyira ubuzima bwabo mu kaga”.
Ntigira umuti
Iyi ndwara ngo yaburiwe umuti mu Rwanda, ngo kuko abayirwaye iyo bivuje muganga akamenya ko ari yo, abohereza mu rugo. Hafi ngo umuntu yabonera inzobere mu kuyivura, ni mu gihugu cya Afurica y’Epfo, kandi aba nta bushobozi babifitiye, cyane ko batanitaweho n’abakoresha babo.
Ibi bishimangirwa na Dr Mutabazi Vincent, ushinzwe indwara z’ubuhumekero muri RBC. Agira ati “Silikozi ntikira koko, ariko hari imiti wasanga mu mavuriro yacu ibasha kuyoroshya”. Ku bwa Iyakaremye wayirwaje abavandimwe babiri, ngo uwo yafashe bimusaba kuruhuka cyane, akirinda imirimo y’ingufu kandi akarya neza.
Aba barwayi bavugwa ni abo mu karere ka Bugesera gusa, nyamara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri henshi mu Rwanda. Bishoboka ko abamaze gufatwa no guhitanwa nayo ari benshi, kandi ubucukuzi bugikorwa mu buryo butari kinyamwuga: nta bikoresho bihagije byo kwirinda, nta bwishingizi bwo kwivuza, nta n’amasezerano y’akazi.
Buri mwaka iyi ndwara ihitana abasaga ibihumbi 40 ku isi, nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima. Abanyarwanda bamaze guhitanwa nayo ni benshi, nubwo imibare itaratangazwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


