RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwaburijemo icyifuzo cya ba Bishop batandatu baherukaga kweguza Apôtre Dr Gitwaza Paul ku buyobozi bw’itorero rya Zion Temple.

Ba Bishop: Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu baherukaga kweguza Apôtre Gitwaza bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kugira umuryango Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center uwe.

Bari bamwandikiye bamubwira bati: “Mwe nk’umuvugizi mukuru [w’umuryango] mwirengagije nkana abo mwawushinganye mushaka kuwuhindura uwanyu bwite, mugafata ibyemezo muhonyora amategeko y’umuryango ndetse n’ay’igihugu.”

Apôtle Dr Gitwaza yari yabwiwe ko nk’umuvugizi mukuru wa Zion Temple yaranzwe n’”ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye y’umuryango no kugurisha indi”, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite ku buryo hari n’iyo yimuriye mu mahanga yirengagije amategeko shingiro y’umuryango, yemwe nta n’umwe mu bo bawushinganye agishije inama.

Aba kandi bamushinjaga kugira Zion Temple nk’akarima ke kugeza aranzwe n’imyitwarire mibi idakwiye kuranga umukozi w’Imana yo “kwikiza abo batavuga rumwe” mu rwego rwo kwegukana burundu imitungo y’uriya muryango.

Bavugaga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, bamubwira ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

RGB, Umukuru w’Igihugu, Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego bari mu bari bamenyeshejwe kiriya cyemezo.

RGB mu ibaruwa yabandikiye ku wa 18 Gashyantare 2022 igashyirwaho umukono na Dr Usta Kayitesi uyiyobora, yababwiye ko icyemezo bafashe “nta shingiro gifite” kuko batari mu Nteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

RGB yasabye zitandukanye zagenewe kopi y’iyo baruwa gukomeza gukurikirana ko nta kintu gihugungabanya umutekano w’abakirisitu ba Zion Temple bariya ba Bishop bashobora guteza.

Yakomeje ibwira bariya bavugabutumwa iti: “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakirisito ba Authentic Word Ministries – Zion Temple Celebration Centre.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple
    None se Bajya Gushinga Itorero Har’Aho basezeranye ko Ari Itorero rya Gitwaza ku Giti Cye cg RGB ifite Ububashya bwo Guhagarika, Kwirukana, Umwe mu ba Fondataire b’Itorero? ko iyo Abantu barangije Umushinga bitora mo Bureaux nk’uko Amategeko Abiteganya, Ariko ntibisobanura ko (umushinga) Ubaye uwa Prezida cg undi muri bo, Ubwo Lero Gitwaza yibuke ko barangije Itorero baryita iry’imana,

  2. RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple
    None se Bajya Gushinga Itorero Har’Aho basezeranye ko Ari Itorero rya Gitwaza ku Giti Cye cg RGB ifite Ububashya bwo Guhagarika, Kwirukana, Umwe mu ba Fondataire b’Itorero? ko iyo Abantu barangije Umushinga bitora mo Bureaux nk’uko Amategeko Abiteganya, Ariko ntibisobanura ko (umushinga) Ubaye uwa Prezida cg undi muri bo, Ubwo Lero Gitwaza yibuke ko barangije Itorero baryita iry’imana,

  3. RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple
    None se Bajya Gushinga Itorero Har’Aho basezeranye ko Ari Itorero rya Gitwaza ku Giti Cye cg RGB ifite Ububashya bwo Guhagarika, Kwirukana, Umwe mu ba Fondataire b’Itorero? ko iyo Abantu barangije Umushinga bitora mo Bureaux nk’uko Amategeko Abiteganya, Ariko ntibisobanura ko (umushinga) Ubaye uwa Prezida cg undi muri bo, Ubwo Lero Gitwaza yibuke ko barangije Itorero baryita iry’imana,

  4. RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple
    None se Bajya Gushinga Itorero Har’Aho basezeranye ko Ari Itorero rya Gitwaza ku Giti Cye cg RGB ifite Ububashya bwo Guhagarika, Kwirukana, Umwe mu ba Fondataire b’Itorero? ko iyo Abantu barangije Umushinga bitora mo Bureaux nk’uko Amategeko Abiteganya, Ariko ntibisobanura ko (umushinga) Ubaye uwa Prezida cg undi muri bo, Ubwo Lero Gitwaza yibuke ko barangije Itorero baryita iry’imana,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *