fmiguclwqacr6_m.jpg

Umuhanda wo ku Gisimenti ntuzongera kunyurwamo n’imodoka muri wikendi

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva kuwa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, buri wikendi umuhanda KG 18 Ave uri ku Gisimenti ahakorera utubari na resitora, nta modoka zizajya zemererwa kuwunyuramo kuko abahacururiza bazajya bahakirira abakiliya.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gufunga uyu muhanda bizajya bitangira ku wa Gatanu saa kumi z’umugoroba kugeza ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko RBA yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Ibi bibaye nyuma y’aho n’ahazwi nko mu Biryogo, imihanda yafunzwe kugira ngo abagana za resitora bajye bakirwa, icyemezo cyatumye aka gace kagaragara neza.

Kuri ubu ahazwi mu Biryogo nka tarinyota, abantu benshi basigaye basohokera, bakahidagadurira ari nako bahafatira amafunguro atandukanye aherekejwe n’ibyo kunywa, abahatuye bakomeje kwishimira ibi byiza bimaze kugera muri ako Gace, ndetse kuri ubu hari nabasigaye bahitirira “MIAMI”, umujyi uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yaho umujyi wa Kigali utangaje ko watangiye gahunda igamije impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, Biryogo ni kamwe mu duce bahereyemo aho Umujyi wa Kigali urimo kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone, ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

Ubusanzwe Biryogo ni agace gasanzwe karangwamo urujya n’uruza rw’abantu bitewe n’ibikorwa by’ubucuruzi bihakorerwa byiganjemo ubucuruzi bwa Thé Vert n’ibindi binyobwa bitandukanye. Bamwe mu bahavukiye bagaragaza ko bishimiye cyane icyemezo Umujyi wa Kigali wafashe cyo kuhahindura (Car Free Zone).

fmiguclwqacr6_m.jpg

Uyu muhanda wo ku Gisimenti ntuzongera gukoreshwa n’imodoka muri wikendi/Amafoto: RBA Twitter Handle

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *