Rayon Sports na APR FC zegukanye amanota atatu mbere yo kwesurana

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon na APR FC zegukanye amanota atatu y’umunsi wa 18 wa shampiyona, mbere yo kwesurana ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Rayon Sports izaba yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo APR FC yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yasuye Bugesera FC i Nyamata, iyihatsindira igitego 1-0.

Umugande Musa Esenu waherukaga gufasha Rayon Sports gutsinda Rutsiro FC ni we wongeye kuyiheka, nyuma yo kuyitsindura igitego rukumbi yabonye ku munota wa 30 w’umukino.

Hari ku mupira yari ahinduriwe na Kapiteni Kevin Muhire, arasimbuka awutereka mu izamu n’umutwe.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira ubwo Kevin Muhire yategegwaga mu rubuga rw’amahina, gusa Penaliti yahawe itabwa hanze na Kwizera Pierrot.

Amanota atatu iyi kipe yakuye mu Bugesera yatumye ifata umwanya wa kane n’amanota 32 inganya na Mukura VS ya gatatu.

Rayon Sports iracyarushwa amanota umunani na APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0.

Igitego cya Djabel Manishimwe cyo kuri Penaliti yo ku munota wa 40 w’umukino n’icya Kwitonda Alain ‘Bacca’ cyo ku munota wa 45 byari bihagije ngo APR FC yuzuze amanota 40, isigara irusha amanota abiri Kiyovu Sports iyikurikiye.

Undi mukino wabaye ni uwa Musanze FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0 byombi byatsinzwe na Imran Nshimiyimana, ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 30 inganya na AS Kigali iyiri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *