fmqeoszamaav3wb.jpg

Gen Muhoozi yakozwe ku mutima n’ifoto yo mu 1988 irimo Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yashimishijwe n’ifoto yohererejwe n’uwitwa Sharangabo (@rufaragari) yo kuwa 25 Kamena 1988, irimo abasirikare bakuru batandukanye barimo na Perezida Kagame Paul.

Muri iyi foto uyu muhungu wa Perezida Museveni Yoweli akaba n’umujyanama we mu bijyanye na operasiyo zidasanzwe, Museveni yasuhuzaga abasirikare barimo: Julius Chihandae, Andrew Lutaya, Bwende na Paul Kagame wari ufite ipeti rya majoro icyo gihe.

Gen Muhoozi ati ” Ndashimira inshuti yanjye Rufagari ku bw’iyi foto y’amateka. Imizi y’amateka yacu afite imizi kure. Harakabaho u Rwanda na Uganda!”

Gen Muhoozi muri iyi minsi ari kugaruka cyane ku mubano wa Uganda n’ u Rwanda. Hari abatangiye kuvuga ko ari gukabya. Uyu mugabo yari aherutse kuvuga ko abantu ari ba ntamunoza, ko n’igihe yabagaho yicecekeye nabwo batari bamworoheye.

fmqeoszamaav3wb.jpg
Ifoto yatumye Gen Muhoozi ashimira uwayimwoherereje/ Twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *