Bamako: Perezida Kagame na Hollande w’Ubufaransa bahanzwe amaso, Hollande abigira rusange

Sangiza iyi nkuru

Mu buryo bwatunguye benshi umukuru w’Ubufaransa n’u Rwanda bahuriye mu nama ya Africa-France ku nshuro ya 27, ni inama yibanze ku cyo Ubufaransa bwitegura gukora mu kuvura ibikomere by’ibyaha bwakoreye mu bihugu byo kuri uyu mugabane mbere y’uko Francois Hollande ava ku butegetsi
Hollande usigaje amezi ane gusa kugirango ave ku butegetsi mu bufaransa yari yitabiriye iyi nama yabereye i Bamako muri Mali aho yahuriye na perezida Kagame w’u Rwanda rutajya ruvuga rumwe n’Ubufaransa kuva bwafasha Interahamwe mu gutegura no gukora jenoside yahitanyeAbatutsi barenga miliyoni mu mwaka wa 1994 mu Rwanda.
Mu gihe abandi bakuru b’ibihugu biganjemo ab’ibivuga ururimi rw’Igifaransa bari bahanze amaso Kagame na Hollande ngo barebe uko aba bombi baza kwitwara mu gihe baraba bahuye, batunguwe no kubona basuhuzanyije ndetse banifotozanya ifoto y’urwibutso bari kumwe na perezida Ibrahim Boubacar Keà¯ta w’igihugu cya Mali cyakiriye iyi nama
Aba bagabo bahuriye muri iyi nama mu gihe mu mwaka wa 2013 bari banze n’ubundi kwitabira bene iyi nama mu buryo bwatekerejwe ko batashatse guhura.
32300637245_c49f5a4b9d_z
N’ubwo ntacyo Ubufaransa bwavuze ku byo bwiteguye gukorera u Rwanda nyuma ya jenoside bwafashije gutegura igahitana imbaga y’Abatutsi, perezida w’iki gihugu yagaragaje kwicisha bugufi gukomeye imbere y’abakuru b’Afurika muri rusange
Mu ijambo Perezida Francois Hollande yagejeje kuri iyi nama yagize ati “Ubufaransa n’Afurika bashoboye guhangana n’ibibazo bafite ndetse bakanafasha isi yose. Tuje muri Afurika gufasha, Ntayindi mpamvu ituzanye, ahazaza h’Afurika ni ho h’Ubufaransa”
N’ubwo iyi mvugo igaragaza ko Ubufaransa bwicishije bugufi, imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu muri Afurika ivuga ko iki gihugu cyakunze kwivanga mu kubangamira uburenganzira bwa muntu na demokarasi mu buryo kita gushaka amahoro arambye.
U Rwanda n’Ubufaransa ntibaragahuza kuva Afabaransa bakwijandika muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Hollande muri iyi nama yatangaje ko Ubufaransa bwiteguye gutanga inkunga yo guteza imbere Afurika ndetse ko bwiteguye no kongera imbaraga mu guha imyitozo inzego za gisirikare muri Afurika.
Mu myaka itatu iri imbere Ubufaransa buzongera inkunga bwageneraga ibihugu by’Afurika igere kuri miliyari 5.3 z’amayero.
Muri iyi nama hagaragaye ko abakuru b’ibihugu bivuga igifaransa ariko kuri ubu biri mu mivurungatano nka Congo, U Burundi bwa Pierre Nkurunziza ndetse na Gambia ya Yahya Jammey bose batayitabiriye.
31489880363_93b0693941_z 31492777233_5b9f670911_z
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *