Abanyarwanda 11 bafatanywe Coltan mu Burundi bakatiwe igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Ntara ya kayanza mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatanu rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Abanyarwanda babiri bafatanywe coltan, naho Abandi bafatanywe bakatirwa gufungwa imyaka 7 n’amezi 6.

Mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu, nibwo abantu 11 bafashwe n’abashinzwe umutekano mu majyaruguru y’u Burundi. Abafashwe barimo Abanyarwanda 10 n’Umurundi umwe.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko abo bantu bafashwe bari 23, abatarafashwe bakaba barirutse bagasiga abashinzwe umutekano.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Pierre Nkurikiye kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga, yakomeje asobanura ko iyo coltan bafatanywe ari ibiro 1077.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *