Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize mu majwi ubutumwa bwa MONUSCO avuga ko hari bamwe mu baburimo bakorana n’umutwe wa ADF.
Gen Muhoozi yabitangaje mu cyumweru gishize mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Arnaitwe Rugyendo.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi 100 Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitangije ibitero bigamije gusenya burundu umutwe wa ADF ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo Kinshasa.
Ibi bitero bikubiye mu cyiswe Operation Shujaa byatangijwe nyuma y’iminsi mike uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda wari umaze ugaba i Kampala.
ADF yatangijweho ibitero mu gihe hari hashize igihe havugwa byinshi byerekeye aho ikura ubufasha, ku buryo hari bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barushinje kuba rwaba ari rwo rufasha uriya mutwe.
Mu kiganiro na Rugyendo, Gen Muhoozi yabajijwe icyo ubutasi bwa UPDF bwaba bwarashoboye kumenya ku bafasha uriya mutwe, ashyira mu majwi bamwe mu bakozi b’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MOMUSCO).
Yagize ati: “ADF yungukiye ku mvururu zo mu Burasirazuba bwa RDC. Babona imbunda n’amasasu byo gutera abavandimwe bacu b’abanye-Congo. Hanyuma dufite amakuru y’ubutasi y’uko abakozi bamwe bo ku rwego rwo hasi ba MONUSCO bakorana ubucuruzi bukomeye na ADF bwa zahabu n’imbaho.”
Gen Muhoozi yavuze ko hari abakozi ba MONUSCO bakorana na ADF, mu gihe ingabo za Loni ziri muri ubu butumwa zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 ku butaka bwa RDC, gusa zikaba zarananiwe gushyira mu bikorwa icyazijyanyeho.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu banenga cyane umusaruro wa MONUSCO, ku buryo atanahwema kuvuga ko yatsinzwe.
Aganira na France 24 muri Gicurasi umwaka ushize yagize ati: “Hari ingabo za Loni ziriyo zavuye mu bindi bihugu, mu myaka 24 ishize ziracyafite inshingano zidahinduka, isi yose ikomeje guceceka. Nta n’umwe ushaka kugira icyo abivugaho, none byagenze gute ko zagiye muri iki gihugu gukemura ibibazo?”
MONUSCO inengwa kuba yarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, mu gihe buri mwaka igenerwa na Loni ingengo y’imari ya miliyari y’amadorali ya Amerika.
Usibye gukorana na ADF, mu 2007 na 2008, amakuru menshi yagiye hanze avuga ko hari abanya-Pakistan bari mu ngabo za MONUC (yahindutse MONUSCO) binjiye mu bucuruzi n’abarwanyi bo mu mutwe wa FNI muri DRC aho bahabwaga zahabu na yo bakayiha intwaro, nubwo Loni yabihakanye ivuga ko nta ruhare abanya-Pakistan bagize muri ibi bikorwa.
Nyamara ntibyabujije Human Rights Watch kunenga uburyo Loni yitwaye mu iperereza kuri iki kibazo.
Ingabo zo mu Buhinde kandi zashinjwe imikoranire idahwitse na FDLR nk’uko byashyizwe ahagaragara muri raporo ya Africa Confidential yo muri Gicurasi 2008.
Ibi birego byari birimo gukoresha kajugujugu za gisirikare za Loni mu kwinjira muri Pariki ya Virunga, gufata amahembe y’inzovu ku mitwe yitwaje intwaro yaguranwaga amasasu.
Inkurikizi z’ibi bikorwa zirimo ko MONUSCO yananiwe kwambura intwaro iyo mitwe.
MONUSCO kandi yashinjwe kugurana amadolari zahabu, kugura marijuana na FDLR n’ibindi nubwo nta kuri kudashidikanywaho kwagaragaye kuri ibi birego.



2 Responses
Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye aho ADF ikura ubufasha
Umenya uyu mugabo azi kubeshya kurusha Semuhanuka. Birazwi ko Mustafa, umuherwe wo muri Mauritania ariwe utanga ibyangombwa byose muri iriya ntambara. Gusa bivugwa ko ajya anyarukira i Kigali bikaba byateza ibibazo mu mibanire yo mu karere! Uyu muhungu wacu se yaba adukingira ikibaba?
Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye aho ADF ikura ubufasha
Umenya uyu mugabo azi kubeshya kurusha Semuhanuka. Birazwi ko Mustafa, umuherwe wo muri Mauritania ariwe utanga ibyangombwa byose muri iriya ntambara. Gusa bivugwa ko ajya anyarukira i Kigali bikaba byateza ibibazo mu mibanire yo mu karere! Uyu muhungu wacu se yaba adukingira ikibaba?