Nyuma y’uko abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bagaragaje ukutanyurwa n’ibiganiro bibahuza n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, mu biganiro byari biyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa, kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2017 abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta nibo bonyine batumiwe mu biganiro i Arusha muri Tanzania.
Mu kiganiro aba bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta bari muri Tanzania bagiranye n’ijwi ry’Amerika bavuze ko bagiye kubaza umuhuza impamvu yabatutse mu gihe abandi bavuga ko batanyuzwe n’igisubizo uyu muhuza yatanze ku kijyanye no kuba Perezida Nkurunziza yarakomeje kuyobora kandi yarishe itegekonshinga ariko Mkapa we akemeza ko kuba Nkurunziza akomje kuyobora byanyuze mu mucyo.
Ibi biganiro bigamije guhuza leta y’u Burundi ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe nayo hagamijwe gukemura ikibazo cy’amakimbirane kiri muri bariya banyapolitiki na nubu badashyigikiye ko Perezida Nkurunziza akomeza kuyobora u Burundi.
Kuri uyu wa 16 Mutarama 2017, abantu basaga 30 bo mu mashyaka atavuga rumwe na leta gusa nibo bitabiriye ibiganiro hakaba hategerejwe ikiri bubivemo nyuma y’uko ibiganiro biheruka byasize batanyuzwe n’ibyabivuyemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe Mkapa ushinzwe guhuza impande zombi muri iki gihugu ariwe waherukaga mu Burundi mu biganiro, aho yavugaga ko kuba Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi ari uko abishoboye kandi nta kibazo kirimo aho yanavuze ko abumva ko atabashije kuyobora ari ibicucu.
Kuri ubu rero, abatavuga rumwe na Nkurunziza bonyine nibo bitabiriye ibi biganiro muri Tanzania, u Burundi bukaba butegereje igisubiza bazaturukanayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


