Nizeyimana Mirafa wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yasezeranye n’umukunzi we, Rosalyn Dos Santos ukomoka muri Portugal bitegura kurushingana.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu muhango wabaye, ubera muri Zambia aho Mirafa asanzwe akina.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga kuri ubu akinira Kabwe Warriors yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Zanaco FC na yo y’aho.
Byitezwe ko Mirafa n’uriya mukunzi we usanzwe ari umuganga bashobora kurushingana mu kwezi gutaha, ubukwe bukazabera muri Portugal cyangwa muri Zambia.
Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na ukomoka muri Zimbabwe.
Bagiye kubana nyuma y’umwaka urenga bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.
Mirafa yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Etincelles FC, Police FC, APR FC na Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco.


