Kenya: Abakecuru bari kwiga Karate ngo bahangane n’ababahohotera (Reba Video)

Sangiza iyi nkuru

I Nairobi muri Kenya haravugwa inkuru y’abagore bakuze ndetse n’abakecuru bakoze ishyirahamwe ryo kwiga iteramakofe n’imigeri mu rwego rwo guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina ribakorerwa .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba bagore witwa Korogosho avuga ko ibi babitewe no kuba basa n’abatitaweho kuko abagabo babo ndetse n’abandi bo ku ruhande babakorera ibyo bishakiye banatabaza inzego z’umutekano zikaza byarangiye cyangwa ntizigire icyo zikora ku baba babahohoteye.
Beatrice Nyariara, ni umukecuru w’imyaka 74 y’amavuko akaba ari umwe mu bagize iri tsinda ry’abagore n’abakecuru biga kurwana (Karate).
a
Agira ati”ibi biradufasha kuko tutarihuza abagore bafatwaga ku ngufu n’insoresore cyangwa abagabo bakiri bato, umuntu akabura aho yabarega ariko ubu umuntu abasha kwirwanaho.
Avuga ko aba babafata ku ngufu babiterwa n’uko baba bakoresheje ibiyobyabwenge bamara gusinda ntibabashe gutandukanya umukecuru, umugore ukuzi ndetse n’umukobwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

YouTube player

Aba bakecuru bamaze iminsi itari micye bishakiye ugomba kubigisha bavuga ko hari icyo byabamariye kuko harimo n’abatanga ubuhamya ko bajya bahangana n’abagizi ba nabi haba mu mayira aho bagenda ndetse n’ababasanze mu ngo zabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *