Umunya-Politiki Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yibasiye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na se Yoweri Kaguta Museveni, nyuma yo gutangaza ko ashyigikiye intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.
Mu rukerera rwo ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ingabo z’u Burusiya zatangiye kugaba ibitero muri Ukraine, ku itegeko rya Perezida Vladimir Putin.
Iyi ntambara ikomeje kwamaganirwa kure n’ibihugu byiganjemo iby’u Burayi na Amerika bivuga ko u Burusiya butari bukwiriye kuyishoza, ndetse ibi bihugu bikomeje gufatira u Burusiya ibihano bigamije guca intege ubukungu bwabwo mu rwego rwo gukomeza kotsa igitutu Perezida Vladimir Putin.
Cyakora cyo n’ubwo amahanga akomeje kotsa igitutu Perezida Putin amushinja kuba umunyagitugu no gushoza intambara y’umujinya kuri Ukraine, Gen Muhoozi we yagaragaje ko uyu mukuru w’igihugu cy’u Burusiya ari mu kuri.
Ku wa Mbere yanditse kuri Twitter ye ati: “Abenshi mu bantu (batari abazungu) bashyigikiye icyemezo cy’u Burusiya muri Ukraine. Putin ari mu kuri rwose! Ubwo URSS [Leta Zunze ubumwe z’abasoviet] zapakiraga intwaro kirimbuzi muri Cuba mu 1962, abo mu Burengerazuba bw’Isi bari biteguye guturitsa Isi kubera zo.”
Muhoozi yagaragaje ko ibyo u Burusiya buri gukora ntaho bitandukaniye n’ibyo NATO imaze igihe ikora.
Ni amagambo yatumye Bobi Wine basanzwe badacana uwaka amwibasira cyane.
Uyu mugabo usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yavuze ko ibyo Gen Muhoozi yatangaje nta gitunguranye kirimo.
Ati: “Mu gihe Isi ikomeje kunga ubumwe yamagana iterwa rya Ukraine, Museveni n’umuhungu we bari mu banyagitugu bake bashyigikiye intambara. Sintunguwe. Nta cyiza wakwitega ku mugabo ubonera ibyishimo mu gutoteza no kwica urubozo abasivile badafite intwaro barimo abagore n’abana.”
Bobi Wine yavuze ko nta gitunguranye ku kuba Gen Muhoozi yashimagiza intambara iri muri Ukraine, mu gihe we ubwe n’amaso ye yiboneye amagana y’abamushyigikiye bagiye bicwa urubozo ndetse n’abasivile bagiye bicirwa muri RDC n’ahandi.
Yunzemo ati: “Ni kuki atabikora? Ni ko gatsiko kateye kanasahura Uganda. Ubu tugomba kwishyura amamiliyoni y’amadorali yo gusana ibyangijwe.”
Kyagulanyi yavuze ko Isi igendeye ku mvugo ya Gen Muhoozi noneho ikwiye gusobanukirwa ko “Uganda itegekwa n’abacuruzantambara b’abagome, amaraso yabo abonera ibyishimo mu mibabaro ya rubanda ngo bagere ku nyungu zabo za Politiki.”
Yashinje Gen Muhoozi na se kuba batishimiye ko Ukraine ifite Guverinoma yashyizweho biciye muri Demokarasi.



2 Responses
Bobi Wine yibasiye Gen Muhoozi nyuma yo gutangaza ko ashyigikiye u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine
Museveni nakore ibishoboka byose ahagarike umuhungu we, ariko cyane cyane amubuze gutesha agaciro ikiremwa muntu. kwogagiza abicanyi n’abandi bamena amaraso ntibikwiriye gukorwa mu izina ly’igihugu.
Bobi Wine yibasiye Gen Muhoozi nyuma yo gutangaza ko ashyigikiye u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine
Museveni nakore ibishoboka byose ahagarike umuhungu we, ariko cyane cyane amubuze gutesha agaciro ikiremwa muntu. kwogagiza abicanyi n’abandi bamena amaraso ntibikwiriye gukorwa mu izina ly’igihugu.