Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yakiriye mu biro bye Lt Gen Salem Bin Hamad Al-Nabit uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda.
Lt Gen Salem Bin Hamad asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko ari hano mu Rwanda mu ruzinduko rugamije “kunoza umubano w’ibihugu byombi”.
Ni uruzinduko rwasize u Rwanda na Qatar bisinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’iki gihugu.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar yageze hano mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira abaharuhukiye anashyira indabo ku mva rusange bashyinguyemo.
Yasuye kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura, ndetse anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco ndetse na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert.
Uruzinduko rwe mu Rwanda ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar, ku wa 14 Gashyantare 2022, agirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.
Ibiganiro byibanze ku gukomeza kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gukomeza ubufatanye mu mishinga bihuriyeho.


