Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare ba kiriya gihugu 498 ari bo bamaze kugwa mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’iza Ukraine.
Ni bwo bwa mbere u Burusiya butangaje imibare y’abasirikare babwo bapfiriye muri Ukraine kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo ingabo zabwo zatangiraga kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu.
Iki gihugu cyakora cyo mu mpera z’icyumweru gushize cyari cyemeje ko hari abasirikare bacyo bapfiriye ndetse banakomerekera muri Ukraine.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko “Habayeho ibihombo mu bavandimwe bacu bari muri Operasiyo ya gisirikare yihariye. Abasirikare 498 b’u Burusiya bapfiriye mu butumwa bwa gisirikare, abavandimwe bacu 1957 barakomeretse.”
Imibare itangazwa n’u Burusiya ihabanye cyane n’itangazwa na Ukraine.
Perezida Volodymir Zelensky kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zimaze kwivugana iz’u Burusiya hafi 6,000.
Igisirikare cy’iki gihugu kandi cyatangaje ko kimaze guhanura indege z’intambara z’u Burusiya 30, kajugujugu zabwo 31, ibifaru 211, imodoka z’intambara zizwi nka armored personal carriers 862, amato y’intambara abiri, imodoka zisanzwe 355, amakamyo atwara lisansi 60 n’ibindi.

6 Responses
U Burusiya bwatangaje umubare w’abasirikare babwo bamaze kwicwa uhabanye n’uwo Ukraine ivuga
Yewe no kuba bemeye abo ahubwo barashize koko! Abo basirikare ni benshi pe!

Ni amayobera.urabica bakagufatana imijyi?????

Yewe nabo 489 nabo si bakeya pee, Uburusiya bujye bureka no kuvuga ngo Abasirikare bacu bari mu butumwa muri UKRAINE, buriiya ntabwo ari ubutumwa,