Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yaraye itoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara bwashoje kuri Ukraine guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Mu itora ryitabiriwe n’ibihugu 181; 141 muri byo byashyigikiye ko u Burusiya buhagarika iyi ntambara, 5 birimo u Burusiya bishyigikira ko buyikomeza, ibindi 35 birifata.
Ibihugu byashyigikiye ko u Burusiya bukomeza intambara ni bwo, Belarus irimo kubufasha, Koreya ya Ruguru, Syria na Eritrea; igihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika.
Ni mu gihe ibindi bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane birimo bine by’umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byahisemo kwifata, keretse u Rwanda na Kenya gusa byashyigikiye umwanzuro w’Inteko Rusange.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky nyuma yo kubona ibyavuye muri iri tora, yagize icyo avuga kuri ibi bihugu bine byashyigikiye u Burusiya, n’ubusanzwe byari inshuti zabwo z’akadasohoka.
Zelensky yagize ati: “Inshuti z’u Burusiya: Koreya ya Ruguru, Eritrea, Syria, Belarus, nta yindi. U Burusiya nta zindi nshuti bwagira kubera ko butazi kubana mu mahoro.”
Iyi ntambara imaze kugwamo abantu babarirwa mu 2000, mu gihe abamaze guhunga babarirwa 800,000.



2 Responses
Igihugu 1 cya Afurika cyashyigikiye u Burusiya, Perezida wa Ukraine agira icyo abivugaho
Rusia nihagarike intambara kbx
Igihugu 1 cya Afurika cyashyigikiye u Burusiya, Perezida wa Ukraine agira icyo abivugaho
Rusia nihagarike intambara kbx