Igihugu 1 cya Afurika cyashyigikiye u Burusiya, Perezida wa Ukraine agira icyo abivugaho

Sangiza iyi nkuru

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yaraye itoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara bwashoje kuri Ukraine guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Mu itora ryitabiriwe n’ibihugu 181; 141 muri byo byashyigikiye ko u Burusiya buhagarika iyi ntambara, 5 birimo u Burusiya bishyigikira ko buyikomeza, ibindi 35 birifata.

Ibihugu byashyigikiye ko u Burusiya bukomeza intambara ni bwo, Belarus irimo kubufasha, Koreya ya Ruguru, Syria na Eritrea; igihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika.

Ni mu gihe ibindi bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane birimo bine by’umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byahisemo kwifata, keretse u Rwanda na Kenya gusa byashyigikiye umwanzuro w’Inteko Rusange.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky nyuma yo kubona ibyavuye muri iri tora, yagize icyo avuga kuri ibi bihugu bine byashyigikiye u Burusiya, n’ubusanzwe byari inshuti zabwo z’akadasohoka.

Zelensky yagize ati: “Inshuti z’u Burusiya: Koreya ya Ruguru, Eritrea, Syria, Belarus, nta yindi. U Burusiya nta zindi nshuti bwagira kubera ko butazi kubana mu mahoro.”

Iyi ntambara imaze kugwamo abantu babarirwa mu 2000, mu gihe abamaze guhunga babarirwa 800,000.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igihugu 1 cya Afurika cyashyigikiye u Burusiya, Perezida wa Ukraine agira icyo abivugaho
    Rusia nihagarike intambara kbx

  2. Igihugu 1 cya Afurika cyashyigikiye u Burusiya, Perezida wa Ukraine agira icyo abivugaho
    Rusia nihagarike intambara kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *