Mu mpera z’icyumweru gishize, polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano eo mu muhanda yataye muri yombi abantu 8 biganjemo abatwara ibinyabiziga ubwobageragezaga guha ruswa Polisi.
Ibi byemejwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi aho yavuze ko aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku itariki 13 uku kwezi kwa Mutarama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagabo bashnjwa gutanga ruswa ibarirwa hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bantu 8 baje biyongera ku bandi bagera kuri 12 na bo baguye bakurikiranwaho ibyaha nk’ibi kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, aba bose bakaba baba bashaka ko ibyaha byabo byo kwica amategeko y’umuhanda byatwikirwa.
ACP Mbonyumuvunyi yagize ati,”Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda; kandi yafashe ingamba zo kurushaho kuyirwanya no kuyikumira. “
Yakomeje avuga ko abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bagomba kumenya ko bitazigera bibahira, ahubwo ko umuntu wese ufatiwe mu cyaha runaka akwiye guhanwa hakurikizwa ibyo ibiteganywa n’amategeko .
Umwaka ushize wa 2016, habarurwa abasaga 200 bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa Abapolisi, abenshi muri bo bakaba barashyikirijwe ubushinjacyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


