Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Umunyafurika wese aho ari ku Isi gushyigikira u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine.
Ni mu butumwa uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter.
Ni nyuma y’uko igihugu cye cya Uganda kiri muri 35 biheruka kwifata ubwo ibihugu binyamuryango bya Loni byatoraga umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara burimo na Ukraine.
U Rwanda ruri mu bihugu 141 byashyigikiye uriya mwanzuro.
Gen Muhoozi yashimiye ibihugu bya Algeria, Afurika y’Epfo, Angola, Tanzania, Uganda, Namibia, Zimbabwe na Mozambique byahisemo kwifata, avuga ko ari indwanyi z’amateka z’umugabane wa Afurika.
Yifashishije ifoto ya kera bivugwa ko ari iya Perezida Vladimir Putin mu myaka ya za 70 ubwo yahaga imyitozo ingabo zo ku mugabane wa Afurika zarwanyaga ubukoroni, avuga ko buri Munyafurika wese akwiye kumushyigikira.
Ni ifoto Putin wari wambaye impuzankano ya gisirikare yari kumwe n’abarimo Samora Machel wahoze ayobora Mozambique cyo kimwe na Emerson Mnangagwa kuri ubu uyobora Mozambique.
Gen Muhoozi yagize ati: “Hanyuma kandi niba iyi foto ari impamo, ko Perezida Putin yari mugenzi w’umuyobozi wacu ukomeye kandi wintwari Samora Machel mu 1973 mu minsi yumwijima yo kurwanya ubukoloni n’ingoma ya cyami, noneho buri munyafurika wese ku Isi agomba gushyigikira perezida Putin n’u Burusiya muri uru rugamba.”
Gen Muhoozi yaherukaga gutangaza ko ashyigikiye intambara y’u Burusiya muri Ukraine, kuko ngo ntaho itandukaniye n’iyo Ingabo za Amerika n’iza NATO zagiye zishoza mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko Perezida Putin “ari mu kuri” nyuma yo gushoza iriya ntambara.
Ni amagambo yatumye uriya muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamaganwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), uvuga ko adakwiye kwihanganirwa.
Umuyobozi Wungirije wa EU muri Sudani y’Epfo, Dionyz Hochel avuga ko ibyo Gen Muhoozi yatangaje ari amahano.
Ati: “Turamagana ibyatangajwe, twiteze ko ibihugu byo muri aka karere byumva uburemere bw’ibintu ndetse bikaba biri mu murongo umwe na EU, kandi nk’ibihugu bifite umurongo muzima bikwiye gufata umwanzuro wo kwamagana ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine.”
Dionyz Hochel yavuze ko mu gihe ibyo Muhoozi yavuze byaba ari wo murongo iki gihugu cyafashwe byatuma gifatirwa ibihano bitandukanye.

16 Responses
Buri munyafurika wese uri ku Isi akwiriye gushyigikira Perezida Putin muri uru rugamba_Gen Muhoozi
Muhoozi niyoreke igihugu cye ariko areke kworeka isi. Urwanda rushyigikiye buri gihugu ku busugire bwacyo.

Kuki yumva ko umunyafulika wese yashyigikira Putin ? wumunyagitugu ! Muhoozi ntaho ataniye na Putin !

Jewenanje ,uwomujenerarindamushigikiye .
Ubumwebwaburayinabicanyi ntanumusibigezebakunda.
Afrika nabanyafrika ,ubwabo.
Nonewunva, uwobashigikirayoba,akunda, afrika nabayo.
Umuntunkuyo ,akwiyekubogozwamumabanga murakoze.

Ibyo Muhoozi yavuze ni byo ahubwo sinumva impamvu abategetsi b’ Abanyafurika batabyumva nkawe. Batera Libye baracecetse ntibataba Putin wenyine na Igo Shavezi wa Venezuela nibo bamaganye ibitero bya NATO. Rwose Putin atubere urugero twe Abanyafurika tubone ko twifatanije na Russia twakwigobotora umutego wa Mpatsibihugu y’ Abanyaburayi na OTAN yabo Imana ihe umugisha Putin

Putin is a hero. Allowing Ukraine to enter in NATO is like breading pigs in mosquitoes.
Dear Russia Keep it up

Ivyo gen Muhoozi yavuze nukuri kuki abanyafrica twibagira ivyo america n’uburayi badukoreye,amamiliyoni yabanyafrica bakicwa bunyamaswa ubutunzi bwa africa bakabusahura bakaduteza intambara yurutavanako kugira bagume baronka inzira yukugira babandanye batwiba.nicogihe kugira dukanure tubune kk uwaguhemukiye ubwambere niryakabiri arabikora

Arko ndumva aribyo !nonese kuki Africa yakomeze kugendera munsi yibirenge bya OTAN na America?
Ese Uburusiya nihe tubizi muri Afrique mukudukoroneza ?
Arko America ati nudakora ibi ndahagarica inkunga naguhaga ,Europe nuko!!!,harya Muhammad Kadafi harutamuzi murafrika icyo yaharaniraga? ,reka twiturize hate tutabura imfashanyo zabo da!

I am with Putin.
Comrade Russia, we pray to overcome the
war