img-20220304-wa0014.jpg

Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi bafite impungenge nyuma y’aho umugezi wishe mugenzi wabo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho ku wa 22 Gashyantare 2022, umubyeyi wasoromaga icyayi hafi y’umugezi w’Akavuguto, anyereye ku gateme k’ibiti yambuka akagwamo agapfana n’umwana we w’amezi atandatu yari ahetse, impungenge ni nyinshi mu basoromyi b’icyayi cy’uruganda rwa Mata, mu karere ka Nyaruguru, gihinze mu kibaya cy’urwo ruzi.

Aba basoromyi barasaba ko amateme bambukiraho bari mu kazi ka buri munsi akorwa neza kugira ngo hakumirwe impanuka nk’izo zihitana abantu.

Ni uduteme twinshi tw’ibiti bibiri cyangwa bine. Bamwe mu basoromyi tutatangarije amazina kubera umutekano wabo mu kazi, babwiye Bwiza.com ko atari ubwa mbere urwo ruzi rutwara umusoromyi w’icyayi kuko buri gihe cy’itumba rwuzura rukabatwara bambuka uduteme tw’amanegeka turwubatseho.

Umwe yagize ati: “Mba mfite ubwoba cyane. Buri munsi tunyura kuri utu duteme twikoreye ibiro 20-30 by’icyayi. Abantu bahora bagwamo. Iyo imvura itangiye kugwa jye mpagarika akazi ngataha, yagwa nkiri mu rugo ngasiba. Rwose nibadukorere amatene meza kuko hari abantu bagira iseseri.”

Undi musoromyi yunzemo ati: “Njyewe nzi koga nta bwoba mba mfite. Hakunze kugwamo abakobwa n’abagore batinya uruzi. Iyo ugize ubwoba ruragukurura. Badukorere amateme meza kuko biriya biti iyo imvura itonyanze biranyerera kandi nta handi twanyura.”

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Joseph Barayagwiza, avuga ko bagiye kwiga uko ayo mateme yakorwa, ngo ariko ikibazo nyamukuru ni uruzi rwuzura cyane rugatwara ibiti. Yagize ati: “Turi kwiga uburyo twabinononsora.(..). Ariko ikibazo nyirizina si amateme kuko n’ariho iyo rwuzuye rurayatwara.”

Naho umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yizeza abasoromyi ko akarere kagiye kuvugana n’uruganda kugirabgo barebe uko amateme yakubakwa neza.

Icyo cyayi cy’uruganda rwa Mata giteye ku bilometero bisaga icumi ku nkengero z’urwo ruzi rw’Akavuguto kuko kiva haruguru y’ikiraro ku muhanda Huye-Kibeho kikagera ku kindi kiraro cyiri mu murenge wa Cyahinda.

Kuri uwo mugezi rero hariho uduteme twinshi tw’ibiti abasoromyi bakoresha bambuka bajya ku muhanda gupimisha ibibabi by’icyayi basoromye.

img-20220304-wa0014.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *