Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bihambaye zoherejwe ku mupaka w’iki gihugu na Congo mu mujyi wa Bunagana mu Karere ka Kisoro nyuma y’aho aha hantu havumbuwe ibikoresho bya gisirikare mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ndetse hakanavugwa ko M23 yubuye imirwano.
Imbunda 6 za machine gun nto, iyo bita PK machine gun, magazine 5 n’amasasu byafashwe n’igipolisi birimo gupakirwa n’abantu mu modoka yo mu bwoko bwa Premio ifite ibirango UAS 978B.
Aba bantu bafashwe imyirondoro yabo yabaye amayobera, ngo bahise bambuka bagana muri Congo nyuma yo kumenya ko igipolisi cya Uganda cyabavumbuye.
Umuyobozi muri aka karere ka Kisoro, Hajji Shafique Ssekandi, yavuze ko ingabo za Uganda zoherejwe ku mupaka hagamijwe gukaza umutekano mu gihe iperereza kuri iki kibazo ryari rikomeje.
Uyu yatangaje ko bashaka kumenya ko umuntu wese uzajya yinjira muri Uganda azajya abanza agasakwa kandi hakagira igikorwa mu gihe hari intambara yaba iri gutegurwa.
Mu myaka 3 ishize, umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Congo nibwo warwaniye intambara ikomeye n’ingabo za Congo ku mupaka wa Bunagana. Bombe zimwe zagiye zigwa muri Kisoro ndetse no mu Rwanda zikomeretsa abantu benshi, naho ibihumbi by’impunzi bihungira muri Uganda binyuze muri Bunagana.
Aya makuru rero aje ahurirana n’andi avuga ko abahoze mu mutwe wa M23 bongeye kwambuka umupaka bakinjira muri Congo baturutse aho bari barahungiye muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, yatangarije AFP ko aho yavugiraga byibuze abarwanyi 200 bahoze muri M23 binjiye muri Congo baturutse muri Uganda bakigarurira igiturage cyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mende yakomeje avuga ko igisirikare cya Congo (FARDC) cyahanganye na batayo 2 zari mu giturage cya Ishasha, mu gihe abazigize bakagombye kuba bari muri Uganda bagenzurwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Guverinoma ya Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, yanatangaje ko imwe muri izi batayo yari iyobowe na Gen Sultan Makenga.

Ibi byatangajwe na Congo ariko byatewe utwatsi na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem ubwo yaganiraga na AFP i Kampala, aho yahakanye gufasha M23 kwambuka isubira muri Congo.
Yagize ati: “Icyo kuba Uganda yaha intwaro cyangwa igaha uburenganzira inyeshyamba za M23 kuba hano muri Uganda no guhungabanya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni imbuto y’ibyo batekereza. Kuko Uganda yaha intwaro M23?”
Minisitiri Oryem yakomeje asaba Guverinoma ya Congo kwita ku bibazo byo kuyobora igihugu cyabo ikareka gushyira mu majwi Uganda.
Umuyobozi w’igipolisi muri Kisoro, Jane Acan, yatangaje ko izo ntwaro zafashwe zajyanywe kuri station ya polisi ya Kisoro, yongeraho ko igipolisi gikomeje gushakisha nyiri imodoka zari ziri gupakirwamo byamenyekanye ko yitwa Edward gusa, akaba ari umuturage wo mu karere ka Kisoro.
Naho umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, yatangaje ko izo mbunda zafashwe zigaragaza umutekano mucye mu karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


