Abana 2 b’abahungu bari mu kigero cy’imya hagati 1-4, ubu barwariye mubi taro bya Gitwe, aba bana bakaba bakubiswe na se ubabyara aho abaturanyi babo bavuga ko uyu mugabo yabitewe n’ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo witwa Uwimana Prosper utuye mu mudugudu wa Kabadende, akagari ka Bweramvura umurenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, ubu acumbikiwe na Polisi ya Kabagari guhera ku munsi w’ejo.
Umwe mu baganga bo ku kigo nderabuzima cya Muremure wabonye aba bana bakigera kwa muganga waganiriye na City radio dukesha iyi nkuru yavuze ko aba bana baje koherezwa ku bitaro bikuru bya Gitwe nyuma yo kubona ko batashobora kubakurikirana.
Yagize ati”nahageze mu ma saa kumi n‘imwe n’iminota nk’icumi z’umugoroba nje kurara izamu, aba bana bari bakiriwe n’umugabo wari wahiriwe ku manywa. Abazanye aba bana bavugaga ko bakubiswe ariko twe twareba tugasanga bisa n’ubushye ari nayo mpamvu twabohereje ku bitaro bikuru kuko twabonaga bikomeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa kinihira Irene Tuyisenge yavuze ko ibyo babonye ari agahomamunwa.
Yagize ati tukimara kubimenya ku munsi w’ejo uyu mugabo yahise afatwa ubu acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Kabagari.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa uyu muyobozi akomeza ahakana ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryaba rihari muri uriya murenge ayobora. Avuga ko n’ababifatanwa baba babikuye mu yindi mirenge bahana imbibe.
Anavuga ko abaturanyi b’uyu mugabo ari bo bemeza ko akoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi ibi bikaba ari na byo batumye ashaka kwihekura.
Kugeza ubu aba bana bari gukurikiranirwa ku ivuriro rikuru rya Gitwe mu gihe iperereza rikomeje kuri se.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


