Impamvu perezida Kagame aherutse kwitabira inama yahuje u Bufaransa na Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kwitabira inama yahuzaga u Bufaransa na Afurika iherutse kubera I Bamako mu gihugu cya Mali ku matariki ya 13 na 14 Mutarama kwa perezida w’u Rwanda gusa nk’ukwatunguye abantu batari bacye mu gihe muri iyi minsi u Rwanda n’u Bufaransa bitarebana neza, ariko buriya ngo hari impamvu 2 z’ingenzi zatumye perezida Kagame yitabira iyi nama ndetse n’impamvu u Rwanda rukomeje kwiyegereza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.

Hari hashize igihe kinini u Rwanda ruhanze amaso Afurika y’Iburasirazuba, ariko kuri ubu uhereye I Conakry ukagera Brazaville unyuze Cotonou na Libreville, perezida Kagame arimo aragerageza kubaka ubucuti n’abakuru b’ibihugu byinshi byahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyo ugize uburyo bwo kwitegereza, urebeye kure, umuntu w’ikimenyetso cy’ibyagezweho, ugira n’amatsiko yo kumumenya .” Iri jambo ntabwo ryavuzwe n’umufana w’umupira w’amaguru nk’uko Jeune Afrique ivuga, ahubwo ni perezida wa Benin, Patrice Talon avuga Paul Kagame.

Hari kuwa 31 Kanama mu kiganiro n’aabanyamakuru I Kigali aho Talon na perezida Kagame bari kumwe bicaranye. Uru ruzinduko rwa Talon yakoze nyuma y’amezi macye gusa agiye ku butegetsi rukaba rwaragaraje uko perezida Kagame agenda afatwa mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika.

31923864310_0278b98739_z

Impamvu ya mbere rero ngo yaba yaratumye perezida Kagame yerekeza I Bamako mu minsi ishize, mu gihe atiriwe yitabira inama nk’iyi yabereye i Paris mu 2013 ku kibazo cy’umutekano, no mu gihe u Bufaransa buherutse, mu Ukwakira 2016, kongera gufungura iperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana hashingiwe ku buhamya bwa Kayumba Nyamwasa, ni ukuba ngo perezida Kagame afitanye umubano mwiza na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita no gushaka kugaragaza ko ashyigikiye Mali muri ibi bihe akomeje kwiyegereza Afurika y’uburengerazuba.

10543030203_0b768fff1f_b
Perezida Boubacar Keita na Kagame muri Mali

13719314583_1eabb827b9_b
Perezida Boubacar Keita na Kagame i Kigali mu 2014

Ikindi, n’uko iyi nama yo muri Mali ari yo nama ya nyuma yari ihuje abakuru b’ibihugu bya Afurika mbere y’inama ya Afurika Yunze Ubumwe izabera Addis Abeba mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama.

Muri iyi nama akaba ari ho perezida Kagame azamurikira umushinga wo kuvugurura Afurika Yunze Ubumwe yashinzwe kuyobora, akaba ari naho hazatorerwa umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ugomba gusimbura Dr Nkosazana Zuma, aho u Rwanda rushyigikiye umukandida, Amina Mohamed ukomoka muri Kenya.

Kuki u Rwanda rukomeje kwiyegereza Afurika ivuga Igifaransa?

Mu bihe byashize umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye urangwa n’urwikekwe ku ruhande rumwe cyangwa urundi, ndetse kuva mu 2006 kugeza mu 2009 umubano urahagarikwa, u Rwanda runagira igitekerezo cyo kuva mu muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) nyuma yo kuva mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika yo hagati (CEEAC).

Icyo gihe u Rwanda rwatanze impamvu ruvuga ko kuba mu miryango myinshi mu karere bituma rugira inshingano zijyanye n’amafaranga, politiki, ubukungu, ubucuruzi ndetse n’izimibereho y’abaturage bitarworohera guhangana nazo nk’uko byasobanuwe na Charles Muligande wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhanze amaso umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

31492777233_5b9f670911_z

Mu myaka itari myinshi ishize ariko, u Rwanda rwongeye kwerekeza imboni zarwo muri Afurika y’iburengerazuba by’umwihariko ikoresha ururimi rw’Igifaransa, aho mu mwaka ushize perezida Kagame yahakoreye ingendo zigera muri 6 ndetse yakira abakuru b’ibihugu bo muri iki gice benshi I Kigali. Kuwa 17 Kanama 2016, u Rwanda rwanasubiye muri CEEAC.

Ambasaderi Mathias Harebamungu uhagarariye u Rwanda I Dakar muri Senegal, yavuze ko ku Rwanda ibijyanye n’ururimi rutabiha agaciro kuko ngo ari bariyeri zashyizweho n’abakoloni. Yongeyeho ko twese turi Abanyafurika kandi tugomba kuvugana na buri wese, ariko ko u Rwanda rwabanje kwita ku baturanyi ba hafi.

31489879383_7e4ff8cc93_z-1
Perezida w’u Rwanda n’uw’u Bufaransa baboneyeho gukorana mu ntoki

Amahirwe mu bijyanye n’ubukungu na politiki u Rwanda rukurikiye

Igihugu cy’u Rwanda gikeneye kohereza ibyo gikora na serivisi zacyo hanze nk’uko umusesenguzi wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda uzi u Rwanda cyane, Frederick Golooba-Mutebi, avuga. Gusa, ngo EAC ntiruhagije gusa, kandi rusanga rutapfa kwinjira ku isoko ry’iburayi birworoheye nko kwinjira ku isoko rya Afurika.

Abagenzi bavuye i Kigali berekeza Cotonou muri Benin
Abagenzi bavuye i Kigali berekeza Cotonou muri Benin

Nubwo ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ibi bihugu bikoresha Igifaransa bukiri hasi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu 10 bya mbere bikorana ubucuruzi n’u Rwanda, ariko kompanyi y’indege y’igihugu, Rwandair ikomeje kugaragaza ingamba u Rwanda rufite, aho yatangiye ingendo muri Benin kuva kuwa 02 Nzeri igomba kuzitangira I Abidjan kuwa 08 Ukwakira, ndetse guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2017 hakaba hari hateganyijwe gutangira ingendo zijya Conakry, aho perezida Kagame aherutse kugirira uruzinduko muri Werurwe umwaka ushize.

 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *