Umuhanzi Jose Chameleone ashobora kujyanwa mu buroko

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Uganda uzwi ku mazina ya Jose Chameleone yasabiwe gufungwa mu gihe nta busobanuro bufatika atanze ku mwana w’umusirikare wiciwe mu rugo rwe mu mwaka wa 2012.
Maj. Benedict Kyamanywa avuga ko yari mu butumwa bw’amahoro musi Somalia guhera mu 2012 ubwo umuhungu we Karamaji waguye mu rugo rwa Chameleone wishwe atwitswe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Mutarama 2017 nibwo uyu musirikare yasabye urukiko rukuru rwo muri kiriya gihugu ko rukurikirana uyu muhanzi ndetse byanaba ngombwa agafungwa.
Yagize ati”nageze mu gihugu cyanjye ntungurwa no kumva ko ikibazo cyahagaritswe nta muntu n’umwe utawe muri yombi kuko njye ntari mpari ngo mbyikurikiranire. Urukiko rufite ibyo rwanditse kuri iki kibazo, Jose Chameleone afite ibyo yanditse ubwe ndetse akemera ko umuhungu wanjye yiciwe mu rugo rwe. Ni gute habura umuntu n’umwe ufatwa waba yarihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi?”
Uyu mugabo akomeza avuga ko umuhanzi Jose Chameleone agomba gukurikiranwa kugeza avuze umuntu wamwiciye umwana w’umuhungu n’ubwo mu iperereza ryakozwe uyu muhanzi yagaragaje ko atazi uwabikoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, amakuru avuga ko icyatumye uyu musore akorera iyicarubozo kitaramenyekana mu gihe se umubyara we asaba inzego z’umutekano kumwereka ibimenyetso byose byegeranyijwe ndetse urukiko rugakora akazi karwo byihuse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *