Uganda: Habonetse umurambo w'umukobwa wo muri Kaminuza ya Makerere wari warabuze

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 23 wigaga muri Kaminuza ya Makerere, Enid Twijuke, wari umaze iminsi aburiwe irengero yasanzwe aho yapfiriye umurambo we watangiye kwangirika.

Uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na Business mpuzamahanga, yabonywe n’igipolisi kiri gucunga umutekano kuri uyu wa Mbere ahitwa Namanve.

Iyi nkuru iravuga ko umuryango wa nyakwigendera wamubuze kuwa 04 Mutarama 2017, kuva ubwo uyu muryango ukaba wari urimo kugerageza ko wamubona ufashijwe n’igipolisi.

Ivugana na Chimpreports kuri uyu wa Mbere, inshuti ya nyakwigendera yitwa Esther Tumusiime, yavuze ko umuryango n’inshuti bari barimo baramushakisha kuva yabura.

Yagize ati: “ Twagerageje kumuhamagara ariko phone ze ntazari ziriho; twanagerageje kuzikurikirana (Tracking) ariko ntibyagira icyo bitanga ”.

Iyi nkuru iravuga ko nyakwigendera yakomokaga mu Karere ka Kiruhura, ariko akaba yari asigaye abana na musaza we, Titus Twijukye ahitwa Bweyogerere.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Musaza we yibuka ubwo babonanye bwa nyuma, aho yagize ati: “ Ndibuka ko twasangiye ibyo kurya bya saa sita nyuma aragenda ntiyagaruka. Nagerageje guhamagara inshuti ze n’abandi dufitanye isano ariko nta n’umwe wari uzi aho ari. Twabayeho mu bwoba mu minsi yose yakurikiye none ubu ubwoba bwacu bwabaye impamo .”

Musaza wa nyakwigendera yongeyeho ko igipolisi gikeka ko yashimuswe akicwa bakajugunya umurambo mu bihuru bawusanzemo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *