Nyuma y’iminsi micye Amerika itangaje ko igiye gukuriraho ibihano bimwe na bimwe Sudani kubera agahenge kahamaze iminsi, Umuryango w’abibumbye wasohoye raporo igaragaza ko abagizi ba nabi bo muri iki gihugu bakomeje imyitozo mu bihugu bya Libya ndetse na Sudani y’Epfo bityo bakaba bashobora kugaruka guteza umutekano mucye mu gihugu.
Amakimbirane yo muri iki gihugu yatangiye mu mwaka wa 2003 ubwo abatavuga rumwe na leta barimo n’intagondwa bafataga intwaro bagateza umutekano mucye mu gihugu bashinja Perezida Bashir kuryamira abirabura mu gihe we yari ashyigikiwe n’abarabu.
Ibi kandi byaje gutuma igihugu gicikamo ibice bibiri aho mu mwaka wa 2011 byaje kuvukamo ibihugu 2 byigenga birimo Sudaki y’Epfo igizwe n’abirabura naho Sudani igasigara igizwe n’abarabu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Raporo ya UN ishinja intagondwa zo muri Sudani kujya gutorezwa mu bihugu by’abarabu birimo Libiya ndetse abandi bakaba bakomeza kujya muri Sudani y’epfo bityo hakaba hari impungenge ko Amerika ishobora kongera gukomeza ibihano yari yarayikuriyeho mu gihe izi ntagondwa zizaba zongeye kubyutsa umugara.
Amakimburane n’imyivumbagatanyo byabereye I Darfur guhera mu myaka yashize byahitanye abasaga ibihumbi 300 naho abasaga Miliyoni 2.5 bakaba baravuye mu byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


