Amb. Karega yasubije abanye-Congo bavuga ko batewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Kinshasa, Vincent Karega, yasubije abanye-Congo bavuga ko batewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Paul Kagame avuga ko uburyo bayasobanuyemo buhabanye n’ibyo we yashakaga kuvuga.

Amb. Karega yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Ouragan.cd.

Amagambo ya Perezida Kagame abanye-Congo bavuga ko yabateye ubwoba ni ayo yavuze ku itariki ya 08 Gashyantare 2022, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie.

Perezida Paul Kagame icyo gihe yakomoje ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri mu karere cyane ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko kigomba gukemuka uko byagenda kose hatitawe ku buryo bizanyuramo.

Ati: “Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka.”

Umukuru w’Igihugu wasaga n’uwitsa cyane ku mutwe wa FDLR, yavuze ko bakiri muri izi nzira zo kumvikana n’abo iki kibazo kireba, gusa avuga ko nibananirwa kumvikana kandi gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda rukazakora ibya ngombwa rusabwa gukora, haba habaye ubwumvikane cyangwa butabayeho.

Amb. Vincent Karega agaruka kuri aya magambo ya Perezida Kagame, yavuze ko abanye-Congo bayasobanuye nk’aho u Rwanda rwaba ruteganya gutera igihugu cyabo bayasobanuye nabi.

Ati: “Basobanura ibintu mu buryo bwabo ndetse bunahabanye n’ibyavugwaga. Perezida Kagame nta gihugu na kimwe cy’abaturanyi yabwiraga usibye imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba iri mu karere.”

Ambasaderi Karega yavuze ko ibikorwa bigamije gutanga igisubizo ku bibazo n’ibitero abanye-Congo bagabwaho n’imitwe yitwaje intwaro bizaturuka kuri bo ubwabo ndetse n’uburyo bazakira abazaba baje kubafasha guhangana n’ibi bibazo.

Yunzemo ko ubutumwa bwa Perezida Kagame busobanutse.

Perezida Kagame ubwo yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko yagaragaje ko umutwe wa FDLR bishobora kuzarangira uhuje imbaraga n’uwa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, mu rwego rwo kwagura imikorere mu bikorwa by’iterabwoba iyi mitwe yombi ihuriyeho.

Amb. Karega ubwo yabazwaga niba na we yaba abona iriya mitwe ishobora kwihuza, yavuze ko “impungenge z’uko iriya mitwe y’iterabwoba yakwihuza cyangwa ikagirana imikorere ziriho.”

Yavuze ko cyakora izi mpungenge zibanzweho mu myanzuro y’Inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu y’Urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije amahoro n’umutekano hagati y’akarere na RDC yabereye i Kinshasa mu kwezi gushize.

Karega yunzemo ko abakuru b’ibihugu bagaragaje ugushyira imbere ubufatanye bw’akarere mu by’umutekano ndetse bakanabushimangira, mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *