Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ku mpinduka ziherutse kuba muri UPDF no kuri Muhoozi Project

Sangiza iyi nkuru

Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba ku nshuro ya mbere yagize icyo atangaza ku mpinduka zitunguranye ziherutse gukorwa mu gisirikare cya Uganda, avuga ko yishimiye umwanya yahawe wo kuba umujyanama wa se akaba na perezida, Yoweri Museveni, ndetse yongeraho ko ibyabaye bitamutunguye.

Uyu muhungu wa perezida Museveni yagaragaje ko afitiye icyizere abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda barimo Col. Don Nabaasa wahawe inshingano zo kumusimbura ku buyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na televizyo ya NTV, Muhoozi yahishuye ko impinduka zabaye no koherezwa muri perezidansi bitamutunguye, asobanura ko ari ibintu bisanzwe mu gisirikare. Yongeyeho ko impinduka zaje zisanga yariteguye.

Yagize ati: “ Nari mbizi. Narinzi ko igihe cy’impinduka kigeze ”.

Nk’umujyanama wa perezida mu bijyanye n’ibikorwa, Gen. Muhoozi azaba afite inshingano zo kugira inama perezida Museveni ku kongerera ubushobozi imitwe idasanzwe yo mu nzego z’umutekano nk’igisirikare na polisi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko inshingano nshya yahawe zigiye kumwongerera imirimo mu bijyanye n’umutekano w’igihugu cyose bitandukanye no kuba yari akuriye ubuyobozi bwa Special Forces, yari ifite inshingano z’ibanze zo kurinda umukuru w’igihugu gusa.

Umushinga witiriwe Muhoozi (Muhoozi Project)

Agira icyo avuga ku mushinga wo kuzamusigira ubutegetsi wakunze kuvugwa mu itangazamakuru rya Uganda ndetse n’iryo hanze aho ryanatangaje ko kumushyira kuri uyu mwanya mushya biri mu rwego rwo kumutegurira kuzaguma muri perezidansi nka perezida, yavuze ko ibi nta shingiro bifite.

Yagize ati: “ Iki kitwa Muhoozi project ntakibaho ”

Yakomeje avuga ko kuvuga ko uyu mwanya mushya ugamije kumutegurira undi mwanya wa politiki atari byo kuko ngo azi inzira umuntu acamo ajya muri politiki aho yavuze ko bitandukanye n’icyo ari cyo ubu. Yavuze ko avuye mu gisirikare akajya nko mu nteko ushobora kuvuga ko agiye gutangira umwuga wa politiki, ariko ubu ngo biri kure cyane kuko adateganya kuba umunyapolitiki.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *