Mu mwaka wa 2014, nibwo hagaragaye imirambo igera kuri 40 mu kiyaga cya Rweru iri mu mazi y’u Burundi, icyo gihe burayigarama ahubwo bugashaka kuyigereka ku Rwanda mu gihe narwo rwatangazaga ko ntaho ruhuriye nayo.
Iyo mirambo yarerembaga imwe iri mu mifuka, abishwe bamwe bari baboheye amaboko inyuma, bashyizwe ku ngoyi.
Mu Ukwakira 2014, ubwo Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi, Valentin Bagurikunda, yaganiraga na radiyo Ijwi ry’Amerika, yatangaje ko mu bushakashatsi bakoze, basanze iyo mirambo yaraturutse mu Rwanda ahakana ko ntaho ihuriye n’u Burundi n’ubwo yagaragaye ku butaka bwabo, ndetse ko yazanwe n’uruzi rw’Akagera.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga ati:“ese ubwo bushakashatsi mwaba mwarabukoranye na Leta y’u Rwanda ngo mushakire igisubizo hamwe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Valentin Bagurikunda yasubije agira ati “OYA”. Avuga ko bakoze ubushakashatsi nk’igihugu cyari cyagaragayeho imirambo itazwi aho yaturutse, kandi ngo amategeko y’igihugu cyabo ategeka ko hagomba gukorwa iperereza igihe cyose umurambo utazwi ugaragaye mu gihugu.

Mu gihe u Burundi ari nabwo bwahambye iyi mirambo ku butaka bwabo, Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo u Burundi bwavugaga ko yaturutse mu Rwanda, by’umwihariko inzego z’umutekano zinatangaza ko nta muntu wigeze uzigezaho ikirego ko yaba yarabuze umuntu we wenda ngo bikekwe ko yaba muri abo.
ACP Theos Badege, wari umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu yagize ati: “Kugeza ubu nta nkuru n’imwe y’umuturarwanda waba waraburiwe irengero muri ako gace, yaba umuzima cyangwa se umurambo wabuze”.
Abayobozi b’uturere twa Ngoma na Kirehe ku ruhande rw’u Rwanda nabo bemeje ko nta baturage babo baburiwe irengero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwaka wa 2015, hari icyo wagaragaje
Kuva muri Mata 2015, ubwo abaturage batangiraga kwigaragambya bagaragaza aho amarangamutima yabo abogamiye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, nibwo bamwe batangiye kwicwa umusubirizo, uyu munsi hagatoragurwa imirambo mu gace aka, ejo hagatoragurwa indi mu kandi gace, ngaho mu miyoboro y’amazi, mu mihanda, abiciwe mu bubari, mu isoko batewe gerenade,…

Ubwicanyi bwarakozwe bigera n’aho bitangazwa ko hari n’abagiye bicwa ari benshi Leta ikabahamba mu byobo rusange [ibi byobo yarabihakanye], ababuriwe irengero nyuma imiryango yabo igatangaza ko nta kizere ko bakiriho,…
Muri aba bantu bagiye bicwa, hagiye hagaragara imirambo iboheye inyuma, uko bishwe ugasanga bisa neza nuko abakuwe muri Rweru mu mezi make yari ashize bishwe.
Ubu bwicanyi bwari bukabije, bwatumye abarenga ibihumbi b’Abarundi bahunga bakava mu gihugu cyabo, abakoranaga na Leta ubu ikinariho batangira no kumena amwe mu mabanga n’uburyo Leta yabo ikomeje kumena amaraso y’abenegihugu.
Uretse n’abakoraga mu nzego za Leta n’abasirikare babigaragaje ubwo bakoraga Coup d’Etat igapfuba ku wa 13 Gicurasi 2015, Gen Niyombare n’abandi bari bayiteguye bagatangaza ko yari igamije kuvana ku ngoyi Abarundi n’igihugu cyabo muri rusange bashyizweho na Leta nabo ubwabo bakoreraga mbere yo kwitandukanya nayo.
Ese kuki Leta y’u Burundi ihakana ibibera iwabo igahirikira ku Rwanda?
Kuva muri Mata 2015, ubwo ubwicanyi bwatangiraga, ibyo muri Rweru ntabwo Leta y’u Burundi yongeye kubivugaho, ahubwo yahinduye inyito iti: “Ibi byose birimo kubera mu Burundi ni u Rwanda rubiri inyuma”.
Mu gihe n’ubundi umubano w’ibi bihugu byombi wasaga nk’uwajemo agatotsi kuva kuri iyi nkubiri yo muri Rweru, noneho byahise bihumira ku mirari, u Burundi bufunga ibicuruzwa byavagayo biza mu Rwanda, rufunga Abanyarwanda bamwe banapfira mu maboko yabwo bubura ibisobanur ku rupfu rwabo, aha twavuga nk’urupfu rwa Amb. Jacque Bihozagara bari barafunze akabapfira mu maboko.
Igikomye cyose, abayobozi b’u Burundi bati ni u Rwanda rubikoze cyangwa amahanga, ese Leta y’u Burundi izemera amakosa ku bibera mu gihugu cyabo ryari ko byose iba yabikubise ku bandi, na Perezida Nkurunziza aherutse kwitangariza ko u Rwanda nirutabasaba imbabazi bazacana umubano.
Gusa Leta y’u Rwanda yagiye itangaza kenshi ko ntaho ihuriye n’ibibera i Burundi, ndetse ko nta n’inyungu u Rwanda rwakura mu bibazo by’abaturanyi ndetse ko uwaba yaragiriye inama abayobozi b’u Burundi yashyigikiye ubwicanyi , Perezida Kagame yagize ati: “Uwo ari we wese wagiriye inama cyangwa washyigikiye abayobozi b’u Burundi muri ibi, kabone n’uri kure cyane, yatije umurindi ubwicanyi”.
Mu gihe hari abavugaga ko ubwicanyi buba mu Burundi bushobora kuzavamo jenoside ubwoko bumwe bukibasirwa cyangwa ishyaka runaka, tariki ya 24 Nzeli 2016, nibwo Perezida Nkurunziza yabanje gushima Imana yo mu ijuru ko imukunda igakunda n’igihugu cye by’umwihariko aboneraho no kugira icyo avuga kuri ubwo bwicanyi n’intsinzi ya CNDD FDD.
Yagize ati: “Imana ni nziza, Irakunda Uburundi, Irakunda Abarundi, Irakunda Abagumyabanga. Twame twibuka kuyishimira vy’umwihariko(…) bishwe bose ni abaturuka mu mashyaka yose”. Aha akaba yarashimangiraga ko harimo abagiye bizira, ati: ” Uja mw’ishamba utazi ugaca inkoni utazi”.
Kugeza magingo aya Leta y’u Burundi ntabwo yemera ko mu gihugu hari umutekano muke, ariko ubwicanyi buracyakorwa dore ko n’abayobozi bakomeye bagabwaho ibitero bakicwa abandi bakarusimbuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


