Hon. Francois Kanimba yarahiriye umwanya muri EALA

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yakiriye indahiro ya minisitiri w’ubucuruzi n’ibikorwa bya EAC mu Rwanda, Francois kanimba nk’umwe mu bagize iyi nteko ariko afite izindi nshingano bita mu Cyongereza(Ex-officio) akazaba ahagarariye inyungu z’u Rwanda.

Uyu mudepite mushya yarahiriye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 5 y’amahame agenga iyi nteko mu muhango wabereye imbere y’umuyobozi w’inteko, Hon. Daniel Kidega uyobowe n’umwanditsi wayo. Iyi ngingo ikaba ivuga ko nta munyamuryango witabira ibikorwa by’inteko atabanje kurahira yemera kubaha amasezerano ayigenga.

Iyi nkuru dukesha urubuga rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irakomeza ivuga ko Hon Kanimba yagejejwe muri iyi nteko na Hon. Martin Ngoga na Patricia Hajabakiga kuri ubu nabo babarizwa muri EALA. Mu ivugurura rya guverinoma riheruka mu Rwanda akaba aribwo minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yongerewemo ibibazo bya EAC, Francois Kanimba akomeza kuyiyobora asimbura Amb. Valentine Rugwabiza wahoze ari minisitiri ishinzwe ibikorwa bya EAC wagizwe ambasaderi w’u Rwanda i New York mu Muryango w’Abibumbye.

pr_20170118_003_02_0

Hon. Francois Kanimba ni umwe mu bayobozi bamaze igihe muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yagizwe minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuwa 10 Gicurasi 2011, aho bivugwa ko ku buyobozi bwe muri iyi minisiteri u Rwanda rwagize ingamba nshya zigamije guteza imbere ihiganwa mu bikorera no kongera ibyo u Rwanda rwohereza hanze.

Kanimba kandi yabaye umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kuva mu 2002 kugeza mu 2011 avuye ku mwanya w’umuyobozi wungirije. Yabanje kuba umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya banki y’isi mu Rwanda mu nshingano ze harimo guteza imbere urwego rw’abikorera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanimba afite impamyabushobozi mu bijyanye n’ibarurishamibare n’ubukungu yakuye mu 1983 mu ishuri ryigisha ibarurishamibare n’ubukungu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ry’i paris mu Bufaransa .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *