Umukino w’amacenga hagati ya M23 n’igisirikare cya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Mu Ugushyingo 2016, nibwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Gen Sultani Makenga yatorotse inkambi muri Uganda agasubira muri Congo, ubwoba bwatashye Leta ya Congo nayo isaba abasirikare bayo kuryamira amajanja.
Ubwo inkuru yari imaze kuba kimomo ahantu hose, nibwo igisirikare cya Uganda cyagize icyo kibivugaho, umuvugizi w’igisirkare cya Uganda avuga ko ari ibinyoma.
Lt Col Paddy Ankunda yagize ati: “Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala ahitwa Bihanga ndetse n’ingabo ze za M23”. Ibi yabitangaje haciyemo iminsi ndetse n’imitwe ya benshi yarashyushye bitewe no kumva ko M23 yasubiye muri Congo.
Ku isonga, uwashyushye umutwe ni Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku wavugaga ko Makenga yaburiwe irengero, akavuga ko buri wese yaba maso ku butaka bwa Congo.
Ese Uganda ivuga ko abahoze ari M23 basubiye muri Congo ariyo ibarinda ite?
Mu cyumweru gishize nibwo abasirikare ba Uganda bashyizwe ku mupaka bafite imbunda ziremereye, abayobozi batangaza ko hari amakuru avuga ko M23 yubuye intwaro ku butaka bwa Congo ari nayo mpamvu bashyize uburinzi ku mupaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi rero nibyo byateye benshi urujijo, mu gihe igisirikare cya Uganda kivuga ko M23 yubuye umutwe muri Congo byari bizwi ko ariyo ibarinda mu nkambi yabashyizemo nyuma yo gutsindwa urugamba mu mpera za 2013.
Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Okello Oryem aherutse gutangaza ko atigeze amenya ko hari abarwanyi ba M23 babuze mu nkambi bacumbikiwemo nyuma y’aho hatangajwe ko bamwe muri bo bambutse umupaka bakajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeraho ko kandi atabyitayeho.
Ati: “Ntitwigeze tubifuza hano, ntitwigeze tubatumira hano, nta nubwo bakenewe muri Uganda”.
N’ubwo Leta ya Uganda ivuga ko itigeze ihamagara aba bari abarwanyi ba M23 ngo bahungire ku butaka bwayo, Uganda yagiye ishinjwa cyane kuba inyuma M23 ubwo yarwaniraga ku butaka bwa Congo, ifite imbaraga zidasanzwe zitigeze zigirwa n’izindi nyeshyamba zarwaniye ku butaka bwa Congo.
fr2
Mu gihe kandi Leta ya Uganda ivuga ko idakeneye M23 ku butaka bwayo, mu gihe yaba yubuye imirwano, Uganda kongera guhakana ko ishyigikiye M23 byayigora kuko ntibyafatwa nkaho yari yabahaye ubuhunzi aba barwanyi ahubwo byaba ari nko kubakiza urwo bahungaga, ubu bakaba bamaze gutuza bagiye kongera kushora urugamba inabari inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo Leta ya Uganda ivuga by’uko itifuza M23 ku butaka bwayo nabyo bisa n’ibyo abarwanyi bayo bagiye bitangariza baca amarenga ko kera kabaye bazasubira muri Congo kandi kurwana, ko batazaguma mu buhunzi bafite igihugu cyabo.
“M23 yari yarazengereje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umutwe ugendera ku mahame ateguye neza, kuvuga ngo twaratsinzwe ntacyo bivuze kuko ntabwo iyo ugiye kwica inzoka wica umurizo, ugomba kwica umutwe kuko utabikoze ishobora kukurya mu nyuma kandi iyo ugiye kuroba ifi ntabwo uroba umurizo uroba umutwe”. Ibi ni ibyavuzwe na Bishop Jean Marie Vianney Runiga nawe wari umurwanyi wa M23, uri mu bahungiye mu Rwanda.
Icyo Leta ya Congo na MONUSCO bavuka kuri uyu mukino?
Mu gihe bamwe mu bayobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basaba ko ingabo n’abaturage baryamira amajanja, MONUSCO yo ivuga ko itari yabona neza amakuru ahamya 100% ko M23 yaba yagarutse.
“Kugeza ubu, nta makuru twari twakira cyangwa ikindi kimenyetso kigaragaza M23 ku butaka bwa Congo, gusa akazi karakomeje,… amakuru yacu twasuzumye kuri terrain ntatwemerera kwemeza na none ko iyahoze ari M23 iri muri Congo”. Ibyatangajwe na Félix Prosper Basse, umuvugizi w’ingabo za Monusco.
Julien Paluku yerekwa abarwanyi 2 bari aba M23 bafashwe, yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano n’abaturage kuba maso, ati: “Hashize iminsi ntangarije mu nama, mvuga ku bitero bya M23, Abantu benshi barakibaza kuri ibi, ibi byaduteje urujijo”.
m23rebel212way
Abarwanyi ba M23 batangazwa ko bambutse bava muri Uganda bajya muri Congo ngo babarirwa muri 200, abo igisirikare cyagaragaje bafashwe ni babiri, Major Zimurinda James na ’Adjudant-chef Désiré Karangwa.
Iby’uyu mukino Uganda irimo kubyinishamo muzunga Leta ya Congo, bitera benshi urujijo mu gihe Perezida Kabila nawe ubwe atorohewe n’abatavuga rumwe nawe nyuma yaho manda ye irangiriye akiyongeza igihe k’inzibacyuho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *