Gen Kamanzi uyobora region ya 34 ya FARDC yerekanye abarwanyi ba M23 bafashwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa region ya 34 y’ingabo za FARDC, Gen. Francois Kamanzi, kuri uyu wa gatatu ushize yeretse Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru abarwanyi babiri yise ko ari abo mu mutwe wa M23. Abo akaba ari Major Zimurinda James na Adjudant-chef Desire Karangwa, ngo bafashwe mu minsi ishize bari gupakira intwaro mu mifuka y’ibirayi.

Nk’uko Gen. Kamanzi yabitangaje, ngo aba bantu bashakaga kugaba igitero muri iyi ntara bafatanyije n’udutsiko twa Sultani Makenga. Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru akaba yashimiye igisirikare ari na ko ahamagarira abaturage gukomeza kuba maso.

Guverineri Julien Paluku yagize ati: “ Hashize iminsi mvuganye n’itangazamakuru ngo twamagane gucengera kw’abantu bo muri M23, abantu benshi barabishidikanyije, biteza urunturuntu. Ariko twongeye guhurira aha, ni ugushimira ubutwari bwa FARDC yabashije gusenya agatsiko ihereye imbere. Kubera ko, ku batabizi, aka gatsiko kari ku nzego 2, hari urwego rwo hanze n’urw’imbere .”

Guverineri Paluku yakomeje avuga ko agatsiko ko hanze kagizwe na Makenga, Mboleza n’abandi bavuye mu nkambi ya Bihanga muri Uganda, aho yashimangiye ko abari muri iyi nkambi n’ababaga ngo mu mazu ahenze I Kampala bose bamanutse berekeza ku mupaka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Naho ngo agatsiko k’imbere kagizwe n’abantu bashakaga kujya kwiyunga n’abandi bari I Bunagana ndetse ngo abandi bashakaga gutangira mu mujyi wa Goma ku buryo ahantu hose bizaba akavuyo. Yongeyeho ko yababajwe no kuba abantu benshi ibi batabyemera kuko ngo babifitemo inyungu nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

Ubuyobozi bw’ingabo ndetse n’ubw’intara bwatangaje aya makuru mu gihe Monusco yo kuri uyu munsi n’ubundi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ikavuga ko itakwemeza ko hari abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo, aho yavuze ko amakuru ifite atayemerera kuba yakwemeza ko aba barwanyi bongeye kwinjira mu burasirazuba bwa Congo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *