Ese Padiri Nahimana Thomas nakubita igihwereye muri politiki azasubira muri Kiliziya yakirwe?

Sangiza iyi nkuru

Padiri Nahimana Thomas ubu wiyambuye ikanzu ya Kiliziya aba umukinnyi ukomeye wa politiki, ku bwe ahamya ko isaha ku isaha azashakira kugaruka muri kiliziya azagaruka by’umwihariko ko nta tegeko rimubuza politiki ari padiri.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Nahimana Thomas yabajijwe niba koko ari padiri cyangwa niba ari akazina k’agahimbano yahawe, asubiza avuga ko ari padiri koko n’ubwo yabaye abihagaritse.
Nahimana avuga kandi ko nta muntu wigeze amuhagarika, ahubwo ko ari we washatse kuba ahagaritse ibya kiliziya ngo abanze akine politiki mu gihe avuga ko abikoreye rimwe yabivangavanga.
Ati: “Ni ukuri ndi umupadiri ntubishidikanyeho, icyakora unsabye penetensiya nakubwira nti oya ndi muri politiki, umbwiye uti nkushyingire, nkutahire ubukwe nakubwira nti ba ubyihoreye ndacyari muri politiki. Ndi umupadiri wuzuye kandi ndacyari we”.
Nahimana ushishikajwe cyane na politiki, ahamya ko gukina politiki uri padiri nta hantu na hamwe bihanirwa mu mategeko agenga kiliziya (droit canon).
Ati: “N’igihe nashaka nasaba kiliziya ikansubiza mu mirimo y’ubupadiri, kuko njye kugeza ubu sinirukanwe, sinasezeye ndimo mbese ndacyari umupadiri wuzuye, ntabwo nahagaritswe ninjye wihagaritse by’agateganyo”.
Akomeza agira ati: “ntabwo ndi gusomera abakiristu misa, kuko ntabwo najya mva muri mitingi (meeting) y’ishyaka ngo njye no muri misa ngo abe ari njye uyisoma”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba na Papa, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi akina politiki, ngo na Nahimana kuba yayikina nta kibazo kirimo ndetse nta n’ikosa yishinja.
Ati: “ubundi ntibibujijwe ntabwo bihabanye, ni nayo mpamvu kugeza n’ubu na papa w’i Roma, uretse ko ntari papa ari n’umukuru w’igihugu, ni ukuvuga nta tegeko na rimwe muri droit canon ribuza umupadiri gukora politiki”.
Nahimana nananirwa politiki azagaruka yakirwe muri kiliziya se?
Aganira na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali yagize icyo avuga kuri uyu Nahimana wiyambuye imyambaro ya Kiliziya. Anagaragaza ko ibyo arimo ubu bihabanye n’amahame ya Kiliziya.
Ati: “Umupadiri icyo ashinzwe ni ukunga abantu n’Imana na bo ubwabo […] Sinumva ko ishyaka uriya mupadiri yashinze ryunga Abanyarwanda. Nagiye mbona ibyo ashobora kwandika, numva ko atari ishyaka rihuza Abanyarwanda.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse uyu kandi na Mgr Bimenyimana wa Diyosezi ya Cyangugu, Nahimana Thomas yaherewemo ubupadiri ndetse akanayikoreramo ari padiri, avuga ko ibyo Nahimana Thomas yarahiriye imbere ya kiliziya n’abakilistu yabirenzeho, ubu akaba akora ibihabanye nayo.
Nahimana Thomas ni umwe mu banyapolitiki bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda by’umwihariko akaba afite intego yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka wa 2017.
Uyu mugabo kandi uherutse kuza mu Rwanda agakatira muri Kenya nyuma yo kubura ibyangombwa bimwemerera kugera i Kigali, ubu arahamya adashidikinya ko ku wa 23 Mutarama 2017 azaba yasesekaye i Kigali, aje gukina politiki ndetse akaniyamamaza. Ni umuyobozi w’ishyaka Ishema.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *