Ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati “Muzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego yabo, ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya na byo turabishimira Imana. Kandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka twatangiye wa 2017, icyadushoboresheje ibyo muri 2016 kizatuma byiyongera muri uyu mwaka dutangiye”
Ihereye ku mibereho yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda mu mwaka wa 2016, bwiza.com yakoze inkuru igaragaza bamwe mu bagiye bakora ibimeze nko gusakuriza u Rwanda mu bihe byashije bitewe n’uburyo inkubiri y’ibyo babaga bakoze yagarukwagaho cyane mu itangazamakuru, biganjemo abanyamahanga n’ibihugu nk’u Burundi n’Ubufaransa.
Samantha power yabonye agosorera mu rucaca ahitamo kugabanya agasaku
Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye (LONI), uyu mugore yakunze kummvikana cyane mu mwaka wa 2015 mu mpera ndetse no mu ntangiriro za 2016 aho yanengaga umugambi wa leta y’u Rwanda wo guhindura itegeko nshinga kugirango umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame abe yakomeza kuyobora binyuze mu kwiyamamariza indi manda mu matora azaba muri Kamena 2017
Power yanenze cyane umugambi wo guhindura itegeko nshinga ariko u Rwanda rumwima amatwi, mu biganiro by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, byibandaga ku kwirinda no gukemura amakimbirane mu biyaga bigari byabaye ku wa 21 Werurwe 2016, Samantha yagize ati “Icyuho gikomeje kuba mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure buke bw’abaturage n’abanyamakuru mu kuganira ibijyanye na politiki cyangwa gutangaza ibibazo bihari, bifite ingaruka ikomeye ku hazaza heza h’u Rwanda.”
Icyo gihe Ambasaderi Gasana Eugene wari uhagarariye u Rwanda yasubije Power agira ati “Madamu Power nta bubasha afite ku Rwanda, mwari muri hano ubwo muri 1994 ibihumbi by’abantu biricwa, Mwakoze iki? Nta na kimwe! Uyu mugabo turamukeneye niwe wenyine wiyemeje agahagarika Jenoside. Ni intwari yacu. Ntituzigera na rimwe twemerera umuntu wese ushaka gupfobya ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri 2016 nta Jane corbin wa BBC wakoze filimi icukumbuye ku Rwanda
Umunyamakuru wa BBC, uyu niwe wakoze filimi “Rwanda, the untold sory” yasohotse ku wa 01 Ukwakira 2014, muri iyi filimi icukumbuye, uyu mugore yagaragazaga uruhare rwa Perezida Kagame mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal ndetse akanagaragaza ko ingabo za FPR zaba zarishe abantu muri 1994,
Iyi filimi na nyirayo nabyo byasakurishije u Rwanda mu bihe byakurikiye ishyirwa ahagaragara ryayo kugeza ubwo u Rwanda rwanafashe umwanzuro wo gufunga burundu ikinyamakuru cya BBC kuri ubu cyabaye amateka mu rw’imisozi igihugu.

Agaruka kuri iyi filimi documentary yakozwe na BBC, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abasenaterimuri 2014, perezida Kagame yagize ati “Kubona ikigo nka kiriya (BBC) kitwa ngo kiri ku isi hose kandi gikorera ahantu ubundi bakwiye kuba bumva agaciro k’abantu bagahitamo gukorera u Rwanda ibinyuranye n’ibyo ubundi batubwira bahagarariye, babereyeho, bagahitamo gusebya u Rwanda ndetse bakagera n’aho bahakana jenoside ubwabo bavuze banakurikiye kuva yaba nibo bagiye kuvuga ko abapfuye Atari aba ahubwo ari aba, ngo nitwe bicanyi! Ubu nitwe bicanyi abari ahangaha? Abantu bose batavuga rumwe na leta y’u Rwanda nibo batoranyijwe kugira icyo bavuga”
Muri 2016 ba Kitwete bagabanyije agasaku
Ubwo yayoboraga Tanzaniya, Jakaya Kikwete nawe yasoje manda ze amaze gusakuriza u Rwanda, agasaku ka Kikwete kashingirwa ku magambo yavuze asaba leta y’u Rwanda kwiyunga n’umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Congo aho bahungiye bamaze gukora jenoside mu Rwanda mu 1994,
Kagame yavuze ko ibibazo byari biri hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda byanatumye Kikwete yirukana abanyarwanda babaga muri Tanzaniya byashoboraga kuba byarakuruye intambara hagati y’ibihugu byombi ariko nyuma y’uko Kikwete yaje gusoza manda ze akava ku butegetsi agasimburwa na Magufuli, ubu umubano w’ibi bihugu byombi warongeye uba ntamakemwa.
Igihugu cy’Africa y’Epfo cyagabanyije ubucuti n’impunzi zirwanya leta y’u Rwanda bituma umubano w’ibihugu byombi usubira kuba mwiza binagabanya agasaku
u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, U Rwanda rwakunze gushinja Afurika y’Epfo gucumbikira abarurwanya ndetse no kwemerera aba bagategura ndetse bagashyira mu bikorwa ibijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda. Gusa uyu mubano waje kongera kugaruka nyuma y’uko Afurika y’Efpo yihanangirije impunzi z’Abanyarwanda ziyirimo kongera gukora ibikorwa byo kurwanya u Rwanda
Itangazo ry’u rwego rw’ububanyi n’amahanga ryihanangiriza izo mpunzi ryagiraga riki “Ni inshingano zanjye kukubwira ko hashingiwe ku itegeko rya Afurika y’Epfo rigenga impunzi numero 130 ryo mu 1998 rivuga ko impunzi zibujijwe gukora ibikorwa bya politiki birwanya igihugu kinyamuryango cya Afurika Yunze Ubumwe, by’umwihariko kuri mwe, mubujijwe gukora ibikorwa bya politiki birwanya Guverinoma y’u Rwanda”.
U Burundi n’Ubufaransa bo ntiburashyirwa buracyasakuriza u Rwanda
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2016 ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda ntibwakunze kumvikanamo kugongana n’ibindi bihugu cyane, leta y’u Burundi iyoborwa na Pierre Nkurunziza kimwe n’igihugu cy’Ubufaransa nibo batarashyirwa ku gusakurisha u Rwanda,
Nkurunziza avuga ko u Rwanda rufite uruhare mu mvururu zakuruwe no kongera kwiyamamaza kwe kuri manda ya gatatu, byateje imvururu zimaze guhitana Abarundi benshi. Adaciye ku ruhande perezida Kagame na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bakunze guhakana kuba mu Burundi ariko Nkurunziza akomeza kubihamya, mu ijambo risoza umwaka wa 2016 Nkurunziza yeruye ko u Rwanda rugomba kumusaba imbabazi bitaba ibyo umubano w’ibihugu ugahagarara.
Kimwe n’Ubufaransa, ntiburagashyirwa ku kwemera ku ruhare rwabwo muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwikuraho iki cyaha Abafaransa bashinja leta y’u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, gusa iki kibazo nacyo ntabwo cyagarutsweho cyane muri 2016 uretse ko ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze gusaba uburenganzira bwo kwikurikiranira bamwe mu afaransa ku ruhare rwabo muri jenoside.
Agasaku gakururwa na Kiliziya gatolika isabwa gusabira imbabazi uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ko ntikarashyirwaho iherezo.
2016 yarinze irangira kiliziya gatolika y’i Roma idasabye imbabazi ku ruhare rwayo muri jenosside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubwo abepisikopi 9 b’iri dini mu Rwanda basabiye imbabazi bamwe mu bayoboke b’idini na bagenzi babo izi mbabazi, leta y’u Rwanda yanze kwemera ko ibyo byaba bihagije ngo bifatwe nk’aho ari kiliziya muri rusange isabye imbabazi,
Ni ibintu bishobora kutazakorwa vuba kuko nk’uko musenyeri Filipo Rukamba yabisobanuye mu nama y’umushyikirano, iri dini ntiryemera uruhare rwose rishinjwa.

Mu bandi batanze agahenge bagabanya gusakuza muri 2016 harimo abo mu mutwe wa FDLR ugizwe n’abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo bashinzwa kuba barahunze bamaze kwica Abatutsi muri jenoside, imwe mu miryango mpuzamahanga nka Human Right Watch na Amnesty international bagabanyije raporo zabo ku Rwanda, Twagiramungu Faustin utavuga rumwe na leta nawe muri 2016 ntiyavuze ku Rwanda cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


